P Diddy yambuwe umunsi yari yarahariwe muri Miami Beach

P Diddy yambuwe umunsi yari yarahariwe muri Miami Beach

 Jun 29, 2024 - 14:08

Umuraperi P Diddy ukomeje guhura n'ibibazo bitandukanye, kuri ubu yamaze kwamburwa umunsi yari yarahariwe muri Miami Beach wo kujya bamwizihizaho.

Ni umwanzuro wafashwe tariki 26 Kamena 2024, ufashwe n'umuyobozi wa Miami Beach ndetse atigeze abanza kuba yabiganiraho na p Diddy.

P Diddy akaba yambuwe uyu munsi bitewe n'ibirego akomeje kugenda ashinjwa umunsi ku wundi byo guhohotera abagore n'abakobwa mu bihe bigiye bitandukanye.

Mu 2016 nibwo byemejwe ko tariki 13 Ukwakira buri mwaka, ari umunsi wahariwe P Diddy.

Ibi bije bikurikira kuba aherutse no kwamburwa impamyabumenyi y'icyubahiro yahawe na Kaminuza ya Howard.

Ibi kandi byiyongera ku kukuba tariki 10 Kamena 2024 yarategetswe gusubiza urufunguzo yari yarahawe rw'umujyi wa New York.

Ibi byose biri kumubaho akaba ari inkurikizi y'amashusho yagiye hanze mu minsi yashyize ari guhohotera Cassie wahoze ari umukunzi we, ubwo bari muri Hotel ndetse n'ibindi birego byagiye biziraho nyuma.