P. Diddy wugarijwe n'ibirego byo gufata ku ngufu, yamaze kwegura

P. Diddy wugarijwe n'ibirego byo gufata ku ngufu, yamaze kwegura

 Nov 29, 2023 - 12:44

Nyuma y'iminsi umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean Love Combs, wamenyekanye nka Puff Daddy cyangwa se P. Diddy, byatumye yegura ku mwanya w'umuyobozi wa Revolt Tv yari amazeho igihe kirekire.

Nyuma y’ibirego bitatu gijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, umuraperi rurangiranwa P. Diddy yeguye ku ntebe y'ubuyobozi bwa Revolt Tv, tereviziyo  yashinganye n’umushoramari mugenzi we muri 2013.

P. Diddy yamaze kwegura ku mwanya w'umuyobozi wa Revolt Tv

Iyi tereviziyo, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga mbaga zabo batangaje ko ubu P. Diddy nta nshingano za buri munsi agifite cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi.

Mu minsi yashize, umuhanzikazi Cassie wanahoze ari mugore we yamureze ibyaha bibiri birimo gufata kumufata ku ngufu no kumuhohotera, gusa nyuma baje kubiganiraho kibazo kirakemuka.

Icyakora ntibyatinze, kuko nyuma y’iminsi mike, abandi bagore babiri bongeye kumujyana mu nkiko bamurega ibirego nk’ibi, icyakora Diddy yahise abitera utwatsi, avuga ko ari ubugambanyi bugamije bwuzuyemo ibinyoma.

P. Diddy muri iyi minsi yibasiwe n'ibibazo by'ihohotera no gufata ku ngufu

Amakuru ya TMZ, avuga ko P. Diddy yeguye ku mwanya we kugira ngo ibirego by’ihohotera bikomeje kumwisuka hejuru bitazangamira imikorere n’iterambere bya Revolt Tv.