Nyuma yuko umuraperi P. Diddy yasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma y’amashusho amwereka guhohotera uwahoze ari umukunzi we Cassie, abafana bibazaga impamvu uyu muraperi atigeze avuga izina rye ubwo yasabaga imbabazi, ariko nk’uko mashya abivuga, ngo Diddy ntiyemerewe kuvuga izina rya Cassie mu ruhame.
P. Diddy ntabwo yemerewe kuvugira mu ruhame izina rya Cassie
Nk’uko urubuga rwa tmz rubitangaza, ngo Diddy ntabwo yigeze avuga izina rya Cassie kubera ko bombi bagiranye amasezerano ubwo bakemuraga ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyatanzwe na Cassie mu Gushyingo 2023.
Mu masezerano yakozwe na (NDA) havuzwe ko nta n’umwe muri bo usabwa kuganira kuri mugenzi we mu ruhamwe mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Icyakora, tmz yasobanuye ko mu rwego rwo kwirinda ibyo, itsinda ry’abanyamategeko rya Diddy ryabanje kunyuza amaso mu mashusho ya Diddy, mbere yuko asakazwa ku mbuga nkoranyambaga kuko bashakaga kuba uwo mwanzuro wo kutavuga izina rya Cassie mu ruhame.
P. Diddy yari aherutse gusaba imbabazi ku ihohotera yakoreye Cassie
Twabibutsa ko Diddy yasabye imbabazi ku cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, asobanura ko asaba imbabazi ku byabaye mu gihe avuga ko atari ameze neza mu mutwe kandi ko yiteguye kwitabaza ubufasha bw’abahanga mu by’ubuzima kugira ngo abe umuntu mwiza.
