Abahanzi bo muri Kenya, Otile Brown na Mejja bahinyuje abafana bafite imyumbire ishaje ku bagore ndetse n'uruhare rw’uburinganire mu muziki, nyuma y’uko ubu ababahagarariye(managers) ari abagore.
Otile Brown yikomwe n'abafana be bamunenga uburyo yatandukanye na manager w'umugabo akajya ku mugore
Nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umuyobozi we, Joseph Noriega, Otile Brown yerekanye umuhagarariye mushya, Mumbi Maina, nk’intambwe nshya ateye mu mwuga we. Ndetse aba bombi nta gutindiganya, bahise bakora urugendo rw’akazi muri Tanzania.
Icyakora, ntabwo abantu bose bashyigikiye kuri uyu mwanzuro wo kuyoborwa n'umugore, kuko hari abafana bavuze ko ibyo uyu muhanzi yakoze bidahwitse, cyane ko ngo nta kabuza umugabo wese uri mu maboko y’umugore utari nyina, bitangira atsinzwe.
Otile Brown yikomye abafana be bumva ko abagore nta kintu bashoboye
Otile Brown ntiyazuyaje kunenga no kwamagana iyi mitekerereze, maze aragira ati: "Iyo mitekerereze iteye isesemi.”
Icyakora, ntabwo ari Otile Brown wikomwe n’abafana gusa kuko na mugenzi we Mejja na we yahuye n'ikibazo nk'iki ubwo yatangazaga yatandukanye n’uwari amuhagarariye, Shiko, maze akisunga Manager w’umugore.
