Arnold Schwarzenegger, urimo kugarukwaho cyane kuva yashyira hanze firime ye nshya y’uruhererekane kuri Netflix “Fubar” yasohoye ku ya 25 Gicurasi, ndetse no kuba yarabaye umukinnyi wa firime ukomeye, yagize amateka nk’umunyapolitiki.
Arnold Schwarzenegger yavuze ku bijyanye no kuba yaba perezida wa Amerika
By’umwihariko, uyu mukinnnyi wa firime za kunzwe nka “Terminator” yabaye guverineri wa leta ya Californiya kuva mu Kwakira 2003 kugeza Mutarama 2011, nyuma ya manda ebyiri.
Urukundo rwe muri politiki si urwa vuba. Mu by’ukuri, Schwarzenegger, umwe mu bagize ishyaka rya Republican, yamenyekanye bwa mbere ku isi mu 1988, ubwo yamamazaga Visi Perezida w’Amerika icyo gihe George H.W. Bush.
Mu by’ukuri, yashyizweho na Bush nk’umuyobozi w’inama y’ubuzima, ubuzima bwiza na siporo(Council on Health, Fitness and Sports), umwanya yari afite kuva 1990 kugeza 1993.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, Arnold yashubije ikibazo cyamubazaga niba yumva ashobora kuba perezida.
Yarasubije ati:“Nibyo, yego, birumvikana. Ndashaka kuvuga ko ntekereza ko igisata cyagutse muri 2016. Kandi ndatekereza ko ubu inzira zagutse. Ndashaka kuvuga ko ubu mbitekerezaho.
Ubwo yabazwaga mu buryo bwihariye ibijyanye n’amatora ya perezida yo mu 2024, Schwarzenegger yarashubije ati: “Nibyo rwose. Nanjye unshyiremo kuko nta bigoye birimo. Nzi neza uburyo nshobora gutsinda ayo matora.
Arnold Schwarzenegger avuga ko kuba perezida bidasaba ubwenge budasanzwe
Ni nkanjye na California. Iyo wiyamamariza kuba guverineri, abantu baba bashaka igisubizo gishya, batitaye ku wo uri we, ahubwo bareba niba uri umuntu ushobora guhuza igihugu.”
Icyakora, uyu mukinnyi ntashobora kuba perezida. Itegeko Nshinga rya Amerika ntiribimwemerera, kubera ko icyifuzo cy’ibanze ari ukuvukira muri Amerika kugira ngo wemererwe kwiyamamaza, kandi Schwarzenegger we, yavukiye muri Austria.
