Biravugwa ko umucuruzi w’Umunyamerika akaba n’umuraperi, P. Diddy Combs yagurishije inzu ye iherereye I Los Angles, ayigurisha miliyoni 70 z’amadolari y’Amerika, arenga miliyoni 90 mu mafaranga y’u Rwanda.
Iki cyemezo kije nyuma y'amezi ane gusa amazu ye abiri yagabweho igitero n’abashinzwe umutekano muri Amerika ku bijyanye n'ikibazo cyo gushinjwa gukora ubucuruzi bw’amashusho yo guhuza ibitsina.
Amakuru ya TMZ avuga ko Combs yafashe icyemezo cyo kugurisha inzu agamije kuva i Los Angeles burundu mu gihe hashize ibyumweru bitatu agaragaye mu nzu ye i Hollywood mu burengerazuba bwa Miami.
Twabibutsa ko ku ya 25 Werurwe 2024, inzu ze z’i Los Angeles na Miami yasatswe bikomeye n’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu mu rwego rwo gukora iperereza ku birego birimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Tubibutse ko Diddy kuva mu Ugushyingo umwaka ushize yagiye aregwa ibyaha birimo gucuruza amashusho y’urukozasoni n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu gihe uwahoze ari producer we Rodney "Lil Rod" Jones yavugaga ko Combs ategura ibirori byo gushora abantu mu bikorwa byo guhuza ibitsina.
Byongeye kandi, nubwo hafunguwe ibirego birindwi, uyu muhanzi akomeje kwidegembya arya ubuzima kubera ko nta bimenyetso bifatika, mu gihe bamwe mu byamamare barimo Suge Knight bavuga ko Diddy ari ari umukozi wa FBI ari na yo mpamvu adatabwa muri yombi.
