Nyuma yo gukorera amabara muri Denmark Matty Healy yatandukanye na Taylor Swift

Nyuma yo gukorera amabara muri Denmark Matty Healy yatandukanye na Taylor Swift

 Jun 6, 2023 - 02:51

Taylor Swift yatandukanye n'umukunzi Matty Healy bidaciye kabiri.

Taylor Swift na Matty Healy batandukanye nyuma y'ukwezi kumwe gusa bakundana, umunsi umwe nyuma yuko amakuru bimaze kumenyekana ko uyu muririmbyi wo mu itsinda rya 1975 yasomye umuzamu w’umugabo muri Denmark.

Taylor Swift yatandukanye n'umukunzi we mushya 

Umwe mu nshuti zabo za hafi, yavuze ku mibanire yabo kandi nubwo impamvu yatumye batandukana itaramenyekana, uyu muntu yatangarije ET ati: "Taylor na Matty batandukanye. Bombi barahuze cyane kandi basanze bataberanye neza.”

Nkuko amakuru abivuga, inshuti za Taylor zimwifuriza ibyiza kandi ntibatangajwe no kuba umubano wabo wacitse intege kuva yari aherutse kuva mu mubano we w'igihe kirekire.

Ibihuha byo gukundana byatangiye ubwo bari basigaye bafitorwa bari kumwe kenshi mu ntangiriro za Gicurasi, ndetse Matty yagaragaraga mu bitaramo bitandukanye bya Eras Tour ya Taylor Swift, hanyuma bakanasohokana kenshi.

Taylor Swift na Matty Healy bari bamaranye ukwezi kumwe gusa

Icyakora n’ubundi, amakuru y’urukundo rwa Taylor Swift na Matty Healy akimara kumenyekana, abafana ba Swift (Swifties) ntibigeze bishimira uyu mugabo na gato.

Kuva uwo munsi, bahise batangira kumurwanya, bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ko Healy yagiye avuga amagambo y’ivanguraruhu kuri Kanye West na Ice Spice.