Nyuma y'amarira, Lupita Nyong’o ari mu rukundo

Nyuma y'amarira, Lupita Nyong’o ari mu rukundo

 Dec 8, 2023 - 06:58

Umukinnyi wa filime Lupita Nyong’o ari mu munyenga w'urukundo na Joshua Jackson nyuma yo gutandukana n'umukunzi we wamushavuje.

Bidasubirwaho umunya-kenya wamamaye muri sinema Lupita Nyong’o ari mu rukundo na Joshua Jackson nyuma yuko byemejwe ko aba bombi bamaze gutanduka n'abari abakunzi babo.

Mu Ukwakira 2023, nibwo Jodie Turner-Smith wakundanaga na Joshua yemeje ko batandukanye nyuma imyaka ine bakundana, aho banabyaranye umwana.

Ni muri uko kwezi kandi Lupita na we yagiye kuri Instagram ye atangaza ko yarangije gutandukana n'umunyamakuru Selema Masekela bari barakundanye guhera mu Ukuboza 2022. Lupita na Jushua bakaba bari gutembera mu bice bitandukanye by'Amerika baryoherwa n'urukundo.

Lupita Nyong’o na Joshua Jackson bari mu munyenga w'urukundo 

Kuri uyu wa Kabiri w'iki Cyumweru, aba bombi bagaragaye ikiganza ku kindi bari gutembere muri pariki ya 'Joshua Tree National Park' i California muri USA baryohewe. Ni mu gihe kandi, mbere gato bari bagaragaye bari mu gitaramo cy'umuhanzi Janelle Monáe.

Guhera mu Ukwakira 2023, Lupita na Jushua bagaragaza bari mu gitaramo cya Janelle, ibihuha by'urukundo rwabo byakomeje kwiyongera, ariko kandi mu minsi mike ishize, bari bongeye kugaragara mu ihahiro i Los Angeles nabwo ikiganza kiri ku kindi.

Kuba aba bombi bongeye kugaragara muri 'Joshua Tree National Park' i California ikiganza kiri ku kindi, ndetse ukongeraho n'indi minsi yatambutse aba bombi bari kumwe, niho abantu bahera bemeza ko ntagushidikanya ko bari mu munyenga w'urukundo. 

Lupita na Joshua ikiganza ku kindi bari gutembera