Nyirabyo yavuze impamvu Arsenal ikomeje gupepera igikombe

Nyirabyo yavuze impamvu Arsenal ikomeje gupepera igikombe

 Apr 22, 2023 - 03:42

Ikipe ya Arsenal ikomeje kutaryoherwa n'imikino ya nyuma muri shampiyona 2022-2023 kubera gutakaza amanota bya hato na hato, Gabriel Jesus yavuze impamvu ziri kubitera.

Ikipe ya Arsenal isaruye amanota atatu yonyine mu mikino itatu iheruka yagakwiye kuba yarabonyemo amanota ikenda, ikaba yari ikwiye kuba irusha Manchester City amanota 11ariko ubu irayirusha atanu kandi iyirusha imikino ibiri.

Iyi mikino itatu icyo ihuriyeho ni ko yose Arsenal iri kunganya yinjije ibitego byinshi ariko nayo ikinjizwa cyane, kuko itsinze ibitego birindwi muri iyo mikino nayo yinjizwa birindwi.

Umukino uheruka ni uwo Arsenal yaraye inganyije na Southampton kuri Emirates Stadium. Southampton niwe mukandida wa mbere wo kumanuka mu kiciro cya kabiri kuko yicaye no ku mwanya wa nyuma mu gihe shampiyona isigaje imikino itandatu kuri bo, abafana ba Arsenal batekerezaga ko ari umwanya wo kwitorera amanota atatu.

Byaje kurangira Arsenal yishyuye iturutse inyuma kuko ku isegonda rya 28 Carlos Alcaraz yari yashyizemo igitego cya mbere, mu gihe ku munota wa 14 Theo Walcot wanyuze muri Arsenal yashyizemo igitego cya kabiri.

Gabriel Martinelli yishyuye igitego kimwe ku munota wa 20, ariko bavuye kuruhuka ku munota wa 66 Caleta-Car ashyiramo igitego cya gatatu cya Southampton kuri kimwe cya Arsenal.

Arsenal yari isigaranye iminota isaga 20 yo gushaka ibitego bibiri ngo byibuze icyure inota rimwe ndetse yaje kubigeraho kuko ku munota wa 88 Martin Odegaard yishyuye icya kabiri, Bukayo Saka akishyura icya gatatu ku munota wa 90.

Arsenal yateshejwe amanota na Southampton ya nyuma ku rutonde

Rutahizamu wa Arsenal Gabriel Jesus avuga ko ikipe yabo ari imwe mu makipe y'abakinnyi bakiri bato, bityo rero ikaba hari aho iri kubura ubunararibonye n'ubwo we na Zinchenko batwaye ibikombe muri Manchester City.

Jesus ati:Ibintu byinshi biri kuba ubu. Ntabwo dushaka kuza hano ngo tuvuge ibintu bibi kuko dufite ikizere, ibyo turi gukora muri uyu mwaka ni byiza cyane. Premier League irakomeye.

"Iki ni igihe gikomeye. Ni igihe cyo kuguma hamwe mpaka ku musozo. Turacyafite byinshi byo gukora muri uyu mwaka, ntabwo birarangira, turacyari imbere amanota atanu.

"Manchester City ifite imikino ibiri itarakina ariko niba dushaka gutwara igikombe tugomba kujya hariya(Kwa Man.City) tugatsinda umukino - ni uko byose bimeze.

"Turi ikipe y'abato muri shampiyona, si urwitwazo. Hari igihe dukora neza ikindi gihe ntidukore neza, buri wese ashobora gukora amakosa niyo mpamvu tugomba kuguma hamwe"

Gabriel Jesus kandi yakomeje avuga ko Arsenal yamanutse ku rwego yari imazeho iminsi ndetse batakaza n'intumbero yabo.

Ati:"Buri cyose gishobora kuba. Ku bigaragara ntitwishimiye imikino itatu iheruka, twatakaje amanota kandi turabizi ni ukuri. Ntawe ukwiye kubitubwira.

"Twatakajeho gato urwego rwacu n'intumbero, iyi ni Premier League, biragora cyane gutwara iri rushanwa.

"Turacyahari, turacyarwana kandi tuzarwana kugeza dusoje."

Arsenal irakomeza kurusha Manchester City amanota atanu mpaka ubwo izayisura ku wa Gatatu i Etihad Stadium, kuko kuri uyu wa Gatandatu Manchester City irakina na Sheffield United muri FA Cup.

Arsenal irasabwa kwitsindira Manchester City