Nyinawumuntu yaragijwe Amavubi y'abagore

Nyinawumuntu yaragijwe Amavubi y'abagore

 Jun 21, 2023 - 00:38

Nyinawumuntu Grace watoje ikipe ya AS Kigaliby'abagore igihe kitari gito, yahawe gutoza ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore batarengeje imyaka 23 iri kwitegura imikino olempike.

Nyinawumuntu Marie Grace niwe uzatoza ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore y'abatarengeje imyaka 23, mu mikino yo gushaka itike y'imikino olempike izakinwa mu 2024.

Uyu mugore usanzwe ari n'umuyobozi wa tekiniki mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya Paris Saint-Germain, yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha muri iyo mikino bazatangira umwiherero tariki 28 Kamena 2023.

Nyinawumuntu azatoza iyi kipe izabanza imikino yo gushaka itike y'imikino olempike, ariko siyo gusa kuko azajya anatoza ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore nkuru mu mikino izagenda ikina.

Nyinawumuntu Grace yahawe gutoza ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore

Amakipe abiri niyo azahagararira umugabane wa Afurika. Muri aya majonjora, hazabanza ikiciro cy'amakipe 18 azakuranwamo hagasigara umunani, nayo azakina n'arindwi yabaye aya mbere mu gikombe cy'Afurika giheruka. Aha hazakurikiraho ibindi byiciro bibiri bizatanga amakipe abiri azahagararira Afurika.

Umukino wa mbere w'Amavubi uzaba tariki 12 Nyakanga 2023 akina na Uganda i Kampala, naho uwo kwishyura ube tariki 18 Nyakanga kuri sitade ya Huye. Mu gihe u Rwanda rwasezerera Uganda, ruzahura na Cameroon itazakina ijonjora ry'ibanze kubera uko yitwaye mu gikombe cy'Afurika giheruka.

Grace yahamagaye abatarengeje imyaka 23 bazakina amajonjora y'imikino olempike

MukamusoneraThéogenie usanzwe atoza AS Kigali y'abagore niwe uzungiriza Nyinawumuntu