Nyina wa Kim Kardashian agiye gukurwamo udusabo tw'intanga

Nyina wa Kim Kardashian agiye gukurwamo udusabo tw'intanga

 Jul 4, 2024 - 20:45

Mu kiganiro aheruka gukora, Chris Jenner yagejeje inkuru y'akababaro ku bakobwa be barimo Kim Kardashian, Khloe Kardashian, na Kendall Jenner, abahishurira ko agiye kubagwa agakurwamo udusabo tw'intanga.

Umunyamakuru akaba n’, icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Kris Jenner, yahishuye ko agiye gukurwamo udusabo tw’ntanga nyuma yuko abaganga babonyemo ikibyimba.

Ibi yabitangarije umukunzi we Corey Gamble n'abakobwa be Kim, Khloé, na Kendall mu gice giheruka cy’ikiganiro 'The Kardashians'.

Uyu mugore w'imyaka 68 y'amavuko yagaragaje ko yagize amarangamutima yo kubagwa kubera ko udusabo twe ari kimwe mu bice by’ingezi kuri we.

Yagize ati: “Ndashaka kubabwira ikintu. Nagiye kwa muganga ndisuzumisha, basanga ikibyimba gito mu dusabo twanjye tw’intanga.
Umuganga yavuze ko ngomba gukurwamo utwo dusabo. Aho niho abana banjye bose batwitiwe kandi niho bakuriye, mu nda. Aha rero ni ahantu hera cyane kuri njye.”

Muri icyo kiganiro, umukobwa we, Kim Kardashian, yavuze ko yababajwe cyane no kumva ayo makuru kurusha abandi, mu gihe nyina yabijeje ko azamera neza.