Shakira yabaye umwe mu bigaruriye imitima ya benshi mu birori bya Premios Juventud, kuko uretse kuba yagaragaye mu birori bitangiza ibi bihembo, yanegukanyemo byinshi agasiga inkuru José Miguel Agrelot Coliseum i San Juan, muri Porto Rico.
Shakira yegukanye ibihembo umunani birimo:social dance challenge, girl power, pop/urban song, youth artist female, urban track, pop/urban collaboration and tropical mix.
Kuri bamwe, hari ikintu kitavuzweho rumwe ku bijyanye n'abamuherekeje mu gitaramo cyo gutanga ibihembo, ubwo yazanagamo abana be. Hagati aho, umunyamakuru wa TV wo muri Espagne, Kiko Hernandez, ni we wafashe iya mbere mu kwamagana Shakira, aho yanenze icyemezo yafashe cyo kuzana abana be.
Shakira yagaragaye muri Premios Juventud muri Porto Rico, atsindira ibihembo umunani, ariko nubwo bimeze bityo, uyu munyamakuru ntiyatindiganyije kumukoma mu nkokora ati: “Ibyo ukora ntibikorwa, kuko nta urugero uha abana bawe, nta n'urugero utanga muri rubanda”.
Nubwo Kiko Hernandez yafashe icyemezo cyo kurwanya uyu muhanzikazi kuba yazanye abana be muri ibi birori byabaga ku nshuro ya makumyabiri, ntabwo yatekereje ku kuba Shakira ari umuntu ufite abafana amamiliyoni.
Shakira hari abamunenze ko yazanye abana mu birori
Akimara kibitangaza, Maria Patiño na Chelo Garcia Cortes bahise barwanya igitero cya Hernadez ubwo babazaga uyu munyamakuru bati: “Ni iki gikwiye, ni iki Shakira akora kidasanzwe kuba ajyana abana be aho ashaka hose? Cyangwa se Piqué we yakoraga iki ubwo yajyanaga abana be mu birori bya Barcelona?”
