''Nta mutoza dufite''Abafana ba APR FC bakumbuye Adil

''Nta mutoza dufite''Abafana ba APR FC bakumbuye Adil

 Dec 6, 2023 - 08:29

Abafana ba APR FC bongeye kugaragaza ko batishimiye umutoza bafite ubu, bagaragaza ko bakumbuye Adil Errade Mohammed batandukanye mu mwaka ushize w'imikino.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo APR FC yaraye inganyije na Gasofi United ubusa ku busa, mu mukino w'umunsi wa 13 wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Abafana b'iyi kipe y'ingabo z'igihugu bongeye kugaragaza ko batishimiye umutoza Thierry Froger, utoza iyi kipe kuva uyu mwaka w'imikino 2023/2024 watangira.

Aba bafana bari bariye karungu baririrmbaga bati:''Adil wacu! Adil wacu! Adil wacu!'' mu rwego rwo kugaragaza ko bakumbuye uyu munya-Maroc watumye iyi kipe imara imikino 50 muri shampiyona y'u Rwanda idatsindwa.

Gusa nanone ntabwo aba bafana barekeye aho kuko bananyuzagamo bakaririrmba bati:''Nta mutoza dufite, nta mutoza dufite, nta mutoza dufite!'' bagaragaza kutishimirira uyu ufaransa ubatoza.

Muri bimwe abafana ba APR FC bapfa na Thierry Froger harimo ibyemezo afata, cyane cyane ku bakinnyi ahitamo gushyira mu kibuga n'abo ahitamo gushyira ku ntebe y'abasimbura.

Aba bakinnyi abafana batishimiye ko batagikina barangajwe imbere n'umunya-Sudan Sharaf Eldin Shiboub ukina hagati mu kibuga ndetse n'umunya-Cameroon Salomon Bindjeme Banga ukina mu mutimwa w'ubwugarizi.

Aba bakinnyi babiri nabo abafana banyuzagamo bakabaririmba bagira bati:''Shainoub wacu! Shaiboub wacu! Bindjeme wacu! Bindjeme wacu!''

Gusa n'ubwo abafana batari kwishimira uko umutoza wabo ari kwitwara, APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 27, ikaba irusha Musanze FC inota rimwe, ikarusha Police FC amanota atatu.

Ikipe ya APR FC yatakaje amanota abiri kuri Gasogi United

Abafana ntibishimiye kuba Shaiboub adakina