Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Harmonize, yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma y’amagambo yatangaje ku muhanzikazi Vanessa Mdee bakomoka mu gihugu kimwe.
Harmonize yatangaje ko aterwa ishyari n'urugo rwa Rotimi na Vanessa
Bitangira, Harmonize yerekeje kuri Instagram ye akurikirwaho n’abatari bake, maze ashyiraho ifoto y’uyu muhanzikazi Vanessa Mdee ari kumwe n’umukunzi we ukina filime akaba n’umuhanzi, Rotimi.
Nyuma y'iyo foto yari iherekejwe n’indirimbo ya Rotimi yitwa “Love Somebody” Harmonize yemeye ko aterwa ishyari n'urugo rw’aba bahanzi.
Uyu muhanzi yavuze ko na we yakoze atikoreshwje ubuzima bwe bwose ngo azabe mu buzima bw’ibyishimo nk’ibyo by’urukundo, ndetse avuga ko kuba ingaragu bimuvuna cyane.
Yagize ati:”Nta buryo navuga ko ntafite ishyari. Ubu ni bwo buzima butuma nkora nkiyuha akuya. Ndambiwe ubuzima bwo kuba njyenyine.”
Vanessa na Rotimi bahuye muri 2019 bahuriye mu birori bya Essence. Icyakora, Vanessa avuga ko umubano wabo wabaye urukundo nya rukundo, ubwo yimukiraga muri Amerika mu mijyi wa Atlanta, avuye muri Tanzania.
Rotimi na Vanessa ubu bafitanye abana babiri, umukobwa n'umuhungu
Vanessa Mdee na Rotimi bamaze kubyarana abana babiri, umukobwa n’umuhungu, mu gihe Harmonize we akirwana n’ibibazo by’urukundo.
Harmonize amaze gukundana n’abakobwa batanu, barimo umukinnyikazi wa filime, Jacqueline Wolper, Rasmi Shanteli, Briana Jai, Sarah Michelotti, tutibagiwe na rurangira Fridha Kajala.
