Noopja yavuze ku mubano we na Bruce Melodie uvugwamo agatotsi

Noopja yavuze ku mubano we na Bruce Melodie uvugwamo agatotsi

 Jul 1, 2024 - 11:30

Umushoramari mu muziki Nyarwanda, Noopja, ukunze kuvugwaho ko arebana ay'ingwe na Bruce Melodie, yavuze ko nta rwango amufitiye ahubwo bimwe bikorwa kugira ngo bashyushye imyidagaduro.

Mu minsi yashize nibwo byavuzwe cyane ko Noopja adacana uwaka na 1:55 AM n'abayibarizwamo bose barimo na Bruce Melodie.

Uku kutumvikana akenshi byavugwaga ko byarangiye ubwo Element yavaga muri Country records yazamukiyemo akerekeza muri 1:55 AM, akagenda mu buryo butigeze bushimisha na gato Noopja.

Kuva icyo gihe nibwo ihangana hagati y'impande zombi ryatangiye (Country records na 1:55 AM), ndetse biza kuvugwa cyane mu ntambara imaze iminsi bapfa injyana ya AfroGako.

Icyakora yavuze ko Element amufata nk'umwana we ahora yifuriza ko yayera imbere kandi nta rwango nta n'ishyari amufitiye nk'uko bivugwa.

Kuri ubu Noopja avuga ko Bruce Melodie nta rwango amufitiye kuko ari  umuvandimwe we babanye kuva kera mu bintu bitandukanye, kandi abona ari umuhanzi mwiza.

Ati " Bruce Melodie ni murumuna wanjye twarabanye mu bintu bitandukanye, twarabanye mu bihe bya Covid. Rero ni umuhanzi ukora ibintu neza ugerageza ni akomereze aho, nta rwango mufitiye, ntekereza ko nawe nta nabi niba ayifite ubwo biramureba.

"Buri muhanzi wese ukoze ibyiza njyewe Noopja ndamufana abantu barabizi [...] Biriya ibintu abantu banabona mu muziki hari n'igihe aba ari ugususurutsa abantu."