Mu butumwa uyu mugabo yanyujije kuri Instagram ye, yatangaje ko ubu atakiri mu munyenga w'urukundo n'umukinnyikazi wa filime mu Rwanda wamenyekanye nka Nikuze.
Yavuze ko batandukanye nta kintu bapfuye, ahubwo byatewe n'uko imiryango yabo itigeze yishimira umubano wabo bituma biyemeza gutandukana buri wese akishakira undi mukunzi mushya.
Icyakora yavuze ko nubwo batandukanye ariko bagiye gukomeza kuba inshuti nziza, aboneraho no gusaba imbabazi abari babashyigikiye bakaba batengushywe n'iyi nkuru.
Ati "Nk'umuntu w'umugabo, numvise ari byiza kuba natangaza ko urukundo rwange na Laura rwahagaritswe.
"Imiryango yacu ntiyigeze yishimira umubano wacu, bituma twiyemeza gutandukana buri wese agashaka undi mukunzi.
"Gusa nge na Laura tuzakomeza kuba inshuti nziza no gukorana."
Aba bombi bari bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo, icyakora bakomeje kubigira ibanga n'ubwo amashusho yabihamyaga yajyaga hanze umunsi ku wundi ariko iyo Nikuze yabibazwaga yaryumagaho.
Kera kabaye Nikuze yaje kubishimangira binyuze mu mashusho n'amafoto yanyujije kuri Instagram ye, ubwo barimo kurya ubuzima batembera mu minsi ishize ubwo uyu musore yaherukaga i Kigali muri Kamena 2024, aje kumenyekanisha ibikorwa bye.
Hashize iminsi Nikuze abaye ahagaritse ibyo gukina filime, ahubwo yinjira mu byo gutegura ibitaramo mu tubari i Kigali.


