Nicki Minaj yahagaritse igitaramo akanya gato  kubera ubukwe bwa Davido na Chioma

Nicki Minaj yahagaritse igitaramo akanya gato kubera ubukwe bwa Davido na Chioma

 Jun 28, 2024 - 11:02

Umuraperikazi Nicki Minaj yakoze agashya mu gitaramo yakoreye muri Portugal, ubwo yahagarikaga igitaramo gato akabanza akifuriza ishya n'ihirwe Davido na Chioma baherutse gukora ubukwe.

Ubwo igitaramo cyari kirimbanije, Nicki Minaj yaje gufata akajya abaza abafana niba koko Davido yarakoze ubukwe, arabanza amwifuriza ishya n'ihirwe mu rugo rwe n'umukunzi we Chioma bamaranye igihe.

Ibi akaba yabikoreye mu mujyi wa Gaga wo muri Portugal, ahari kubera ibi bitaramo bya Afro Nation byitabiriwe n'ibyamamare birimo na Diamond Platinumz.

Ubwo yamaraga kumwifuriza ishya n'ihirwe, Nicki Minaj yaje no guhita aririmba ku nshuro ya mbere indirimbo bakoranye mu 2020 yitwa 'Holly Ground.'

Davido na Chioma bakoze ubukwe tariki 25 Kamena 2024, kuri ubu hakaba baramaze kwerekeza mu kwezi kwa buki.