Zuhura Othman Soud, wamenyekanye mu muziki nka Zuchu, yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko umukunzi we akaba na Shebuja, ari we yahaye ubusugi bwe.
Zuchu yatangaje ko Diamond Platnumz ari we mugabo baryamanye bwa mbere
Ubwo yaganiraga na Wasafi Tv, Zuchu yavuze ko Diamond Platnumz ari we mukunzi we wa mbere mu buzima bwe bw’urukundo, detse ko uyu muhanzi ubu ufite abana bane ku bandi bagore, ari we wamutwaye ubusugi ari na yo mpamvu amukunda cyane.
Zuchu avuga kuba Diamond Platnumz ari wamutesheje ubusugi bwe bituma amukunda
Zuchu na Diamond Platnumz, bagiye bavugwa mu rukundo kenshi, ariko bo bakagerageza kubihisha uko bashoboye, gusa kuri ubu babaye ikimenyabose, ku buryo batagitinya kugaragaza urukundo mu maso ya rubanda, n’imbere ya kamera z’abanyamakuru.
