Ni abami b'irushanwa ariko dufite intwaro - Umukinnyi wa Man.City yateguje Real Madrid

Ni abami b'irushanwa ariko dufite intwaro - Umukinnyi wa Man.City yateguje Real Madrid

 May 9, 2023 - 03:12

Rodrigo ukina hagati mu kibuga muri Manchester City yemeje ko n'ubwo bubaha Real Madrid ariko nta bwoba bayifitiye.

Rodri yakoresheje ijambo abami ba Champions League avuga Real Madrid yo muri Espagne imaze gutwara iki gikombe inshuro 14, ariko yemeza ko abasore ba Manchester City nta bwoba bafitiye iyi kipe.

Mu mwaka ushize Manchester City yaburaga iminota mikr ngo isezerere Real Madrid yerekeze ku mukino wa nyuma, ariko igitego cyo ku munota wa 90 n'uwa 91 byatumye hongerwaho iminota 30 birangira isezerewe.

Kuri iyi nshuro Manchester City ibonye amahirwe yo kwihorera nayo ikaba yasezerera Real Madrid, aho Rodri avuga ko babonye amasomo ndetse biteguye gukora ibishoboka byose bakagera ku mukino wa nyuma.

 Rodri ati:"Turabubaha. Ni abami ba Champions League, ariko dufite intwaro kandi ibyo nabo barabizi.

"Turi mu bihe byiza cyane kandi nta bwoba dufite. Turabizi ko hari umukino wa kabiri kandi ntabwo bizarangira ejo[Uyu munsi], twizeye ijana ku ijana ko tuzabasha gukomeza.

"Twagerageje kwigira ku byo twaciyemo. Ibyo nibyo bitugeza aha kandi bikatwemerera kurota no guhangana n'ikipe nini mu irushanwa."

Ubwo baheruka guhura Real Madrid yababaje Manchester City ku munota wa nyuma (Image:Getty)

Nyuma yo gukurwamo na Real Madrid mu mwaka w'imikino ushize, Manchester City yongereyemo Erling Haaland ukomeje guhangayikisha ba myugariro mu Burayi bwose.

Uyu musore umazw gutsinda ibitego 51 muri uyu mwaka w'imikino, ari ku mpuzandengo y'igitego kimwe buri minota 58 mu marushanwa yose.

Kuri uyu wa Kabiri ku isaha ya saa 21:00 kuri Estadio Santiago Bernabéu nibwo umunya-Portugal Soares Dias Artur aza kuba ahushye mu ifirimbi atangije urugamba hagati ya Real Madrid na Manchester City.

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha tariki 17 Gicurasi 2023. Aya makipe yombi ahabwa amahirwe n'abakunzi ba ruhago benshi ko ikipe izakomeza izaba ifite amahirwe menshi yo kwegukana Champions League.