Mu kiganiro Nelly yagiranye na Willie D Live, yashimangiye ko icyemezo cye ntaho gihuriye na politiki, ahubwo ko yubaha uwo mwanya. Yagize ati:"Ntabwo ari ukwamamaza. Ibi nabikoreye icyubahiro, ntabwo ari amafaranga. Nubaha ibiro bya perezida, ntitaye ku uri ku butegetsi.”
Nelly yagereranije uruhare rwe no gukunda igihugu kw'abasirikare b'Abanyamerika bakora bayobowe na perezida uwo ari we wese. Yongeyeho ko kubahiriza ibyavuye mu matora biri mu kubahiriza inzira ya demokarasi.
Usibye Nelly, itsinda rya Village People na ryo ryagiriwe ikizere na Perezida Donald Trumpkuri. Iri tsinda ryasohoye itangazo rinyuze kuri Facebook, rivuga ko umuziki wabo utagomba guhuzwa na politiki, ahubwo ko uzana ubumwe.
Icyakora, ibikorwa by'aba bahanzi byakiriwe ku buryo butandukanye, aho bamwe bbibona nk’ikimenyetso cyo gushyigikira politiki ya Trump.
