Nasabye ko indege ihagarara muri Spain ngo nsome Pique-Shakira

Nasabye ko indege ihagarara muri Spain ngo nsome Pique-Shakira

 Jun 17, 2023 - 04:27

Umuhanzi Shakira yatangaje ko umunsi umwe yigeze gusaba umupilote ko yahagarika indege muri Spain akabanza guha akabizu umukunzi we Gerard Pique bakabona gukomeza urugendo.

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Colombia Shakira Isabel Mebarak Ripoll, yatangaje ko bimwe mu bihe byiza yagiranye n'uwahoze ari umugabo we umukinnyi wa ruhago Gerard Pique ari uko yahagaritse indege ngo byibura amuhe akabizu.

Ubwo yaganiraga na AS Tikitakas, Shakira akaba yavuze ko bimwe mu bihe byiza by'urukundo yagize mu buzima bwe, ari igihe yari mu ndege bari mu rugendo ariko ngo akayihagarika i Barcelona kugira ngo asome umukunzi we.

Shakira yahagaritse indege ngo ahe akabizu Pique 

Shakira ati " Ndibuka ko twari mu ndege tuvuye Marrakech twerekeza muri Croatia. Icyo gihe twari buce i Barcelona. Nasabye umupilote wari utwaye indege niba yahagarara kugira ngo mpe akabizu Pique."

Shakira yakomeje agira ati " Nibyo bihe byiza by'urukundo naba naragize mu buzima bwange. Sinzi niba icyo gihe ikigo gishinzwe imisoro muri Spain cyarabaze imisoro."

Uyu muririmbyi akaba yaramenyanye na Gerard Pique ubwo uyu mukinnyi wakinaga mu ikipe ya FC Barcelona no mu kipe y'igihugu ya Spain by'umwihariko mu gikombe cy'isi mu 2010 baka aribwo batangiye gukundana.

Ibihe byiza by'urukundo Shakira yagize yari kumwe na Pique 

Hagati aho, aba bombi bakaba batarabashije gukomeza umubano wabo nk'umugore n'umugabo, dore ko umwaka washize aba bombi batandukanye mu mategeko bafitanye abana babiri.

Magingo aya Pique ari mu rukundo na Clara Chia Martin naho Shakira akaba ari i Miami ho muri Amerika aho ari kumwe n'abana yabyaranye na Pique aribo Milan na Sasha.