Nange mpora mu ntambara! Zari yahishuye ukuri kuba inyuma y'imbuga nkoranyambaga

Nange mpora mu ntambara! Zari yahishuye ukuri kuba inyuma y'imbuga nkoranyambaga

 Jan 9, 2024 - 07:13

Umuherwe Zari Hassan yavuze ukuri kuba kwihishe inyuma y'ibyo abantu babona ku mbuga nkoranyambaga, atanga n'impanuro kubashamadukira izi mbuga.

Umunyemari wo muri Uganda wibera muri Afurika y'Epfo Zari Hassan ukunze kwitwa The Boss Lady, yagaragaje ko ibyo abantu babona ku mbuga nkoranyambaga, bihabanye cyane n'ukuri kwa nyako mu buzima busanzwe. Zari, agaragaza ko ku mbuga nkoranyambaga, buri gihe hagaragara ibintu byiza gusa, ariko ko ukwiye kwibaza icyihishe inyuma y'ibyo ubona.

Kuri Zari, agaragaza ko ku mbuga nkoranyambaga ari ahantu haba hari umwanya uteguye neza cyane, ngo kubera ko umuntu asangiza ibintu abantu aba yabanje kugenzura neza, kandi akerekana ibyiza gusa, ntiyerekane ingorane anyuramo. Akaba yashimangiye ko buri gihe ibyo abantu babona kuri ziriya mbuga mu mafoto na Videwo, bitaba byuzuye.

Zari Hassan aravuga ko ku mbuga nkoranyambaga haba ubuzima butandukanye n'ukuri kwa nyako

Uyu mubyeyi w'abana batanu, akaba yagaragaje ko ku mbuga nkoranyambaga, amafoto nta kuri kuba kuyagaragaramo, ashimangira ko na we ubwe ibyo ashyiraho, bitandukanye cyane n'ibyo abamo byanyabyo. Akaba avuga ko nawe ahura n'ingorane zitabarika, gusa ko ntabyo yakwerekana.

Mu butumwa bwe, akaba yagaragaje ko abantu baba bashaka kwihuza neza neza nibyo babona ku mbuga, aho yerekanye ko abantu baba bafite ibyifuzo byo kongera ababakurikira, likes n'ibindi.

Ntabwo ari ubwa mbere Zari yaba atanze ikiganiro ku bibi by'imbuga nkoranyambaga, kuko yigeze no kuvuga ko abantu bitiranya ubuzima bwo kuri izo mbuga n'ubuzima busanzwe, kandi bihabanye, bigatuma bahorana ibitekerezo by'inzozi batazakabya. 

Zari Hassan The Boss Lady arahamya ko ubuzima yerekana ku mbuga nkoranyambaga nawe atari bwo abamo