Itsinda rya Ghetto Kids rigizwe n'abana bazi kubyina bihebuje muri ibi bihe, bakaba banakomeje guca uduhigo twinshi, dore ko kuri uyu wa 04 Kamena baragera mu gihugu bavuye mu Bwongereza aho begukanye amadorari 250,000 mu irushanwa bari bagiyemo.
Edirisa Musuuza amazina nyakuri ya Eddy Kenzo, ubwo yari kuri radiyo Galaxy FM, akaba yaratangaje ko yagakwiye gushimirwa kuba yarafunguye imiryango yaba bana ubwo yabashyiraga mu ndirimbo ye Sitya Loss.

Eddy Kenzo ngo ni we wamuritse Getto Kids
Kenzo ati " Ndi mu bantu bise aba bana Ghetto Kids, kubera ko mbere bitwaga The Triplets. Nabashyize mu ndirimbo yange Sitya Loss kandi ninge wari inyuma mu mashusho y'indirimbo. Ndibuka ko ari nge icyo gihe wanahisemo imyenda bambaye ."
Eddy Kenzo akaba yarakomeje atangaza ko ubwo yahuraga nabo ku nshuro ya mbere yari kumwe n'umuhanzi Rema Namakula. Ngo icyo gihe abo bana bari kumwe n'umwarimu wabo wabigishaga mu mashuri abanza, bakaba barahuriye mu gace ka Namasuba.
Yakomeje atangaza ko ngo ubwo batahaga we na Rema Namakula, yamubajije uburyo abana bangana nk'abo ukuntu basohoka i saa 3h z'igicuku batari mu rugo. Ati " Nahise jya kureba mwarimu wabo turabonana nyuma mpita nkora indirimbo mbashyiramo."

Eddy Kenzo abona akwiye gushimirwa kuba yaramuritse Getto Kids
Nubwo Eddy Kenzo atakomezanyije nabo mu nzira yabo yose, ariko ashimangira ko uruhare rwe rwatumye iri tsinda rigira umusaruro rifite kuri ubu.
Ati " Imana yabaciriye inzira kugera aho bari kuri ubu ariko ninge watangije urugendo rwabo kandi nterwa ishema nabyo."
Eddy Kenzo kandi akaba yaravuze ko uretse Getto Kids, yanafunguye amarembo y'abandi bana bita Masaka Kids Africana group nabo batangiye kwamamara muri icyo gihugu.
Indirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo niyo yamuritse Getto Kids
Akaba kandi ngo yaranamuritse abandi bahanzi barimo: Eddy Wizzy, Wembley, Tip Swizzy, Big Eye, Gravity Omutujju, Martha Mukisa, Kin Bella n'abandi benshi.
Tugarutse gato kuri Getto Kids ukaba wamenya ko ari abana bava mu miryango ikennye cyane gusa kuri ubu bakaba bamaze kwirwanaho.
