Myugariro ngenderwaho wa Rayon Sports yabazwe

Myugariro ngenderwaho wa Rayon Sports yabazwe

 Jan 22, 2023 - 03:47

Myugariro wa Rayon Sports akaba na visi kapiteni wayo Ndizeye Samuel yamaze kubagwa urutugu rwe rwacomotse ndetse bigenda neza.

Tariki 7 Ukwakira 2022 nibwo Samuel Ndizeye yacomotse urutugu mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cya Made in Rwanda Tournament wahuzaga Musanze FC na Rayon Sports.

Uyu myugariro yacomotse urutugu inshuro ebyiri muri uyu mukino, maze ku nshuro ya kabiri biranga bimunanira gukomeza umukino asohoka mu kibuga.

Uyu musore yacishijwe mu cyuma basanga bidakabije agenda yoroherwa, ndetse asubukura imyitozo agaruka mu kibuga.

Ndizeye Samuel yongeye kugira iki kibazo mu mukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC 0-1 wabaye tariki 17 Ukuboza 2022, nyuma y'amasuzuma yakozwe n'abaganga byemezwa ko agomba kubagwa kugira ngo akire neza.

Kuri ubu nk'uko ikipe ya Rayon Sports yabyemeje, uyu myugariro yamaze kubagwa urutugu ndetse igikorwa cyagenze neza, ubwo agiye gutangira urugendo rwo gukina.

Igihe azamara adakira cyo ntabwo kiratangazwa, ariko ubwo birahurirana n'inkuru nziza y'uko Rwatubyaye Abdul yamaze gutangira imyitozo, bivuze ko araba azibye icyuho cye.

Ndizeye Samuel yamaze kubagwa