Mvukiyehe Juvénal yahaye ubutumwa bukomeye APR FC, ahamagara Rayon Sports

Mvukiyehe Juvénal yahaye ubutumwa bukomeye APR FC, ahamagara Rayon Sports

 May 8, 2023 - 06:39

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yageneye ubutumwa APR FC mbere yo guhurira muri ½ cy’Igikombe cy’amahoro, anatangaza ko yifuza guhura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Kuri iki Cyumweru nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yari yerekeje i Musanze mu mukino w'umunsi wa 28 wa shampiyona, mu mukino wari washyuhuijwe ku rwego rwo hejuru cyane.

Amanota atatu Kiyovu Sports yakuye i Musanze yatumye ikomeza kuyobora urutonde irusha APR FC amanota atatu, mu gihe Rayon Sports yo isa n'iyamaze gusigara bayirusha amanota atanu.

Nyuma y'umukino n'itangazamakuru, Mvukiyehe Juvénal yaganirije itangazamakuru avuga ko yishimiye uko abafana bitwaye.

Juvenal ati:"Abafana banejeje cyane, bagaragaje urukundo ku ikipe, ibyo bakoze mwabibonye. Dushobora gusitara gato tugatakaza igikombe, iyo ni yo mpamvu ibyo nemereye abakinnyi ngomba kubikora kuko batsikiye, hababara bo, abatoza, abayobozi n’abafana."

Yanavuze ku mitegurire y’imikino ikurikira harimo iy’Igikombe cy’amahoro na Shampiyona y’u Rwanda, agenera ubutumwa amakipe azahura na Kiyovu Sports.

Yagize ati:"Ndashaka gutangariza APR FC. Nta kintu izakuramo, natsinzwe na yo itandusha, itangire isezere ibikombe byose kuko muri ½ cy’Amahoro izagarukira hariya."

APR FC izakira Kiyovu Sports ku wa Gatatu, tariki ya 10 Gicurasi, ku mukino ubanza wa ½ w’Igikombe cy’Amahoro uzabera kuri Stade ya Bugesera. Uwo kwishyura uzakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 14 Gicurasi 2023.

Mvukiyehe kandi yatangaje ko yifuza kuzahura na mukeba we Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'amahoro.

Ati"Reka na Rayon Sports nyigenere ubutumwa. Nyagasani nsenga, ndifuza ko yazampuza na yo ku Gikombe cy’Amahoro ku mukino wa nyuma. Ni yo basaba ko dukina imyaka itanu, mpari hariya, ntabwo yakoramo."

Mu gihe shampiyona irabura imikino ibiri gusa ngo irangire, amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona kuri Kiyovu Sports agenda yiyongera kuko ubu irasabwa gutsinda umukino umwe ikanganya undi bigahita birangira.

Indi nkuru wasoma: PNL28:Aba-Rayon baciye bugufi imbere ya Gorilla FC bayikomera amashyi, Kiyovu ikomeza ibyishimo

Kiyovu Sports iri gusatira igikombe cya shampiyona