Muri FERWAFA bavuze ku kirego Kiyovu Sports yarezemo APR FC

Muri FERWAFA bavuze ku kirego Kiyovu Sports yarezemo APR FC

 Jan 29, 2023 - 17:37

Ikibazo cya Kiyovu Sports na APR FC gikomeje guteza impaka mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, cyageze no muri FERWAFA bagira icyo batangaza.

Kuri iki Cyumweru inkuru yiriwe mu matwi y'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ni Kiyovu Sports yareze ikipe ya APR FC bayishinja gukinisha Byiringiro Lague bavuga ko yamaze kugurishwa.

Byiringiro Lague uherutse gutangazwa n'ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden, abo muri Kiyovu Sports bavuga ko yakiniye APR FC kandi yari yamaze kuba umukinnyi w'indi kipe.

Gusa andi makuru akavuga ko APR FC na Lague bamaze kumvikana na Sandvikens IF ariko ibyo kugura no kugurishwa bikaba bitararangira, ku bw'ibyo akaba akiri umukinnyi wa APR FC.

Ibi kandi byaje kwemezwa n'umuvugizi wa APR FC Tony Kabanda, watangaje ko Byiringiro Lague akiri umukinnyi wa APR FC akaba yari yemerewe gukinira APR FC uwo mukino.

Umuvugizi wa FERWAFA Jules Karangwa nawe yagize icyo atangaza kuri icyo kibazo, ariko aza yungamo avuga ko Lague yari yemerewe gukina uwo mukino nta kabuza.

Jules Karangwa yagize ati:"Mu mategeko umukinnyi akurwa mu ikipe ajya mu yindi iyo asabiwe transfer agahabwa ITC imuvana mu gihugu ajya mu kindi. Igihe ibyo bitarabaho yemerewe gukina amarushanwa y'icyo gihugu arimo."

Ibi bivuze ko ibyo Kiyovu Sports irega APR FC bidafite ishingiro. Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal we yatangaje ko mu gihe FERWAFA na FIFA zitagira icyo zikora kuri APR FC, Kiyovu yiteguye kurega Sandvikena IF muri FIFA.

Ubwo igikurikira ni kwemera ko yatsinzwe nta zindi mpamvu cyangwa igatanga ikirego nk'uko byavuzwe.

Lague yari yemerewe gukinira APR FC