Mukansanga Salima yahawe igihembo cy'indashyikirwa muri Africa

Mukansanga Salima yahawe igihembo cy'indashyikirwa muri Africa

 Mar 9, 2023 - 05:56

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia, ari mu bahawe ibihembo bya Forbes Woman Africa mu 2023 bihabwa abagore bakora ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika.

Ni ibihembo byatanzwe mu nama ya Forbes Women Africa yabereye muri Afurika y’Epfo ku wa 8 Werurwe 2023 ubwo iri shami rya The Forbes ryizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Mu bihembo byatanzwe, umunyarwanda Mukansanga Salima yahawe igihembo cy'umugore wakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri siporo mu kwaka wa 2022.

Ni igihembo yahawe nyuma yo gukora amateka muri uyu mwaka ushize aho yabaye umugore wa mbere usifuye Igikombe cy'Africa ari umusifuzi wo hagati, ndetse akaba yaranasifuye Igikombe cy'isi cyabereye muri Qatar.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Mukansanga yavuze ko nyuma yo gukora aya mateka, yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abagore bagenzi be bamubwiraga ko bamushyigikiye.

Yagize ati:"99% by’abantu banyoherereza ubutumwa bari abagore. Baranshyigikiye. Nubwo yaba atanzi, ntacyo bitwaye, ni buri mugore by’umwihariko wo muri Afurika wifuzaga kugera ku rwego rwo hejuru nkanjye.”

Usibye kuba yarahiriwe na 2022 kandi, Mukansanga yatoranyijwe mu basifuzi bazasifura mu gikombe cy’Isi cy’abagore kizabera muri Australia na Nouvelle-Zélande hagati ya tariki ya 20 Nyakanga n’iya 20 Kanama 2023.

Mukansanga Salima yashyikirijwe igihembo