Mikel Arteta arasaba imbabazi

Mikel Arteta arasaba imbabazi

 May 15, 2023 - 03:42

Umutoza Mikel Arteta yasabye imbabazi abafana b'ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsindwa na Brighton, ikizere cyo gutwara igikombe kikayoyoka.

Ikipe ya Arsenal yatsinzwe n'ikipe ya Brighton&Hove Albion ibitego 3-0 bivuze ko mu gihe Arsenal yatakaza undi mukino Manchester City yahita itwara igikombe, ndetse kugira ngo Arsenal itware igikombe byasaba ko Manchester City itsindwa imikino itatu isigaje yose.

Nyuma y'uyu mukino wasize ishavu mu mitima y'abakinnyi n'abafana ba Arsenal, Mikel Arteta nawe yagize icyo atangaza.

Ati:"Nanga ibyiyumvo byo gutenguha abantu mu gihe hari icyo bari biteze. Ni ibintu bibabaje cyane ndetse ndabisabira imbabazi.

"Umwanya wa kabiri wo turawufite kandi ntakiza kubihindura ariko ibyavuye muri uyu mukino biraza kuntwara iminsi mike ngo mbyikuremo.

"Akazi kange ni kubyaza umusaruro buri mukinnyi uko bishoboka ariko uko bigaragara uyu munsi sinabikoze, ni inshingano zange.

"Uko iyi kipe yitwaye mu mezi icumi aheruka bitandukanye n'uko buri wese yari abyiteze ndetae tugomba kumenya uko twitwara kuri ibyo byari byitezwe."

N'ubwo Arsenal ishobora gutsinda imikino ibiri isigaje, Manchester City izatwara igikombe cya shampiyona nitsinda ikipe ya Chelsea bazahura mu mpera z'iki cyumweru ku wa Gatandatu.

Ibitego bitatu byatsinzwe na Julio Encizo, Deniz Undav na Pervis Estupinan byatumye ikipe ya Brighton&Hove Albion ifata umwanya wa gatandatu ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

Deniz Undav watsinze igitego cya kabiri yatangaje ko umutoza wabo Roberto de Zerbi yaberetse amashusho ya Michael Jordan mu kubatera imbaraga.

Inzozi zo gutwara igikombe kuri Arsenal zayoyotse