Mike Trésor wifuzwa n'Amavubi yahawe igihembo gikomeye

Mike Trésor wifuzwa n'Amavubi yahawe igihembo gikomeye

 May 23, 2023 - 03:16

Rutahizamu Ndayishimiye Mike Trésor ufite inkomoko mu Rwanda no mu Burundi, yitwaye neza muri shampiyona y'u Bubirigi byamuhesheje no kwegukana igihembo.

Mike Trésor ukinira ikipe ya Genk muri shampiyona y'u Bubirigi yagize umwaka mwiza ndetse akora amateka yo gutanga imipira 23 yavuyemo ibitego, akaba ari agahigo yihariye kuko ntawundi mukinnyi wari wabikora muri iyi shampiyona.

Uyu musore yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino yarayifashije cyane kuko usibye iyi mipira yatanze, yanatsinze ibitego umunani.

Ibi bikorwa Mike Trèsor yakoze muri shampiyona y'uyu mwaka nibyo byamufashije kwegukana igihembo cya Ebony Shoe, gihabwa umukinnyi mwiza ukomoka muri Africa muri shampiyona y'u Bubiligi.

Mike Trésor Ndayishimiye yagitwaye ahigitse abakinnyi nka Joseph Paintsil ukomoka muri Ghana bakinana muri Genk, El Khannouss ukomoka muri Maroc na we wa Genk, Umunya-Nigeria, Victor Boniface wa Union SG na Gift Orban ukomoka muri Nigeria ukinira Gent.

Uyu musore w'imyaka 23 yifuza kuba yakinira ikipe y'igihugu y'u Bubiligi dore ko yanakiniye abato bayo, ariko hari amahirwe ko ashobora no gukinira u Rwanda cyangwa u Burundi kuko se umubyara ari umurundi naho nyina akaba umunyarwandakazi.

Mike Trésor yagize umwaka mwiza w'imikino (Net-photo)