Messi yakuyeho agahigo ka mukeba we Ronaldo

Messi yakuyeho agahigo ka mukeba we Ronaldo

 May 28, 2023 - 00:31

Lionel Messi yatsinze igitego mu mukino wahesheje PSG igikombe cya shampiyona ahita akuraho agahigo kari gafitwe na Cristiano Ronaldo.

Lionel Messi yamaze guca kuri Cristiano Ronaldo nk'umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona eshanu zikomeye ku isi, aho mu mukino PSG yanganyijemo na Strasbourg uyu mugabo yatsinzemo igitego cya 496.

Lionel Messi yafunguye amazamu muri uyu mukino ku munota wa 59 ku mupira yahawe na Kylian Mbappe, bituma ahita arusha Cristiano Ronaldo ufite ibitego 495 muri shampiyona eshanu zikomeye ku i Burayi.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Kevin Gameiro ku munota wa 79, ariko ntibyabujije PSG gutwara igikombe cya shampiyona mu gihe hakibura umukino umwe ngo shampiyona y'u Bufaransa ishyirweho akadomo.

Ni igikombe cya kabiri cya shampiyona Messi yegukanye muri PSG mu myaka ibiri ayimazemo, ariko binitezwe ko aricyo gikombe cya nyuma atwaye muri iyi kipe kuko bishya bishyira ko ayisohokamo muri iyi mpeshyi ubwo amasezerano ye araba arangiye.

Birashoboka ko Lionel Messi yasanga mukeba we Cristiano Ronaldo muri shampiyona ya Saudi Arabia, dore ko bivugwa ko ikipe ya Al Hilal yiteguye kumuha amasezerano ahagaze miliyoni 400 z'amayeli ku mwaka.

Ikipe ya FC Barcelona nayo iracyafite ikizere ko ishobora kubona umwana wayo agaruka mu rugo, ariko ntabwo ikiri mu mutwe wa Lionel Messi cyari cyamenyekana.

Messi na Mbappe bafashije PSG kwegukana igikombe cya shampiyona(Net-photo)