Messi na Neymar Jr bahawe ukuri n'abafana ba PSG

Messi na Neymar Jr bahawe ukuri n'abafana ba PSG

 May 4, 2023 - 05:11

Abafana b'ikipe ya Paris Saint Germain berekeje ku biro by'ikipe yabo mu myigaragambyo yamagana Lionel Messi na Neymar Jr.

Lionel Messi aherutse guhagarikwa n'ikipe ya Paris Saint-Germain nyuma yo gukora urugendo rwerekeza muri Saudi Arabia atahawe uruhushya n'abayobozi be.

Mu mwaka ushize nibwo uyu mugabo w'imyaka 35 yasinye amasezerano ahagaze miliyoni 25 z'amapawundi yo kwamamaza ubukerarugendo bwa Saudi Arabia, uru rugendo rwerekezayo rukaba rwaratumye asiba imyitozo yo ku wa Mbere bitashimishije abamuyobora.

Nyuma y'iyi myitwarire ya Messi n'abayobozi be byakurikiye gutsindwa na Lorient ibitego 3-1, abafana ba PSG berekeje ku biro by'iyi kipe mu myigaragambyo ihamagarira ubuyobozi bwayo kuvaho.

Nyuma yo kuva ku biro bya PSG, aba bafana berekeje ku nzu Neymar Jr abamo, uyu munya-Brazil nawe bamugenera ubutumwa bugaragaza ko batishimiye kuba ari mu ikipe yabo.

Mu mashusho yafashwe agaragaza abafana ba PSG bazwi nka PSG Ultras baririmbaga bati:"Neymar casse-toi" bivuze ngo Neymar tuvire he ariko bakaba babivuze mu magambo nyandagazi.

Uko bibasiraga Neymar Jr n'ubuyobozi bwa Paris Saint-Germain ni nako banyuzagamo bakavugamo na Messi ndetse banamutuka.

Nyuma y'imyaka ibiri Lionel Messi ageze mu Bufaransa, bigaragara ko umubano we na PSG warangiye ndetse bikaba byitezwe ko azasohoka muri iyi kipe mu mpeshyi ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Abafana ba PSG ntibishimiye imyitwarire y'ikipe yabo

Abafana ntibashaka Messi na Neymar muri PSG