Menya byishi kuri Nala injangwe y'icyamamare kurusha izindi ku isi

Menya byishi kuri Nala injangwe y'icyamamare kurusha izindi ku isi

 Sep 19, 2024 - 18:03

Dore ibya Nala injangwe y'icyamamare ikaba na zimwe mu zihenze kurusha izindi ku isi, kuko ifite ikurikirwa n'abarenga miliyoni 4 ku rubuga rwa Instagram.

Nala, injangwe ikurikirwa ku mbuga nkoranyambaga kurusha izindi ku isi ifite ikanagira agaciro ka miliyoni 100 z’amadolari, ikaba yarakuwe mu icumbi ry’inyamaswa mu mwaka wa 2010 na nyirayo, Varisiri Methachittiphan.

Yatangiye mu 2012, nyuma yuko Varisiri atangiye gushyira amashusho ya Nala kuri konte ya Instagram yise #NalaCat, igakurura abantu benshi.

Kugeza ubu, Nala afite abayoboke barenga miliyoni 4.4 kuri Instagram kandi yinjiza hafi miliyoni 20  z’amanyarwanda. Amafaranga yinjiza ariyongera binyuze mu bicuruzwa bya brand ye, igitabo cyasohowe na Penguin Random House, hamwe na Brand y’ibiryo by’injangwe ‘Love Nala.’

Intsinzi ya Nala yerekana uburyo inyamaswa zikomeye zishobora kubyazwa umusaruro by’umwihariko mu bucuruzi bwo ku mbuga nkoranyambaga.