Menya byinshi ku indirimbo ihitana abayikunze

Menya byinshi ku indirimbo ihitana abayikunze

 Nov 10, 2023 - 01:12

Benshi baguye mu kantu nyuma yo kumva iby'indirimbo yo mu gihugu cya Hungary yivugana umuntu we ubaswe na yo.

Gloomy Sunday, ni indirimbo yanditswe n’umwanditsi w’indirimbo akaba n’umusizi wo mu gihugu cya Hungary Rezso Seress mu mwaka wa 1930.

Bivugwa ko Rezso yanditse iyi ndirimbo afite agahinda kenshi, nyuma yo kubura umukunzi we.
Amakuru avuga ko agahinda n’intimba yatewe no kubura uwo mukunzi we yakundaga cyane, byakomeje kumugiraho ingaruka zirimo agahinda gakabije, n’umunaniro wo mu mutwe(stress), ari na byo byatumye yandika amagambo agize iyi ndirimbo hanyuma aza no kuyikora.

Kubera ko iyi ndirimbo yayihimbanye agahinda kenshi, indirimbo na yo yasohotse yuzuye agahinda, ku buryo umuntu wese uyumvise yaratandukanye n’umukunzi we yakundaga cyane, afatwa n’agahinda kenshi agereranya agahinda ke n’ako Rezso yagize ubwo yaburaga umukunzi we.

Ku ikubitiro, iyi ndirimbo yafatwaga nk’indirimbi irimo agahinda bisanzwe, ariko kuva byatangira kugaragara ko hari abantu benshi  biyahura bitewe no kumva iyi ndirimbo kenshi, ndetse bamwe bakanasiga ubutumwa ko iyi ndirimbo ari yo iteye urupfu rwabo, yabaye indirimbo idasanzwe, kuko ubu habarwa abantu 100 bamaze kwiyahura muri Hungry kubera iyi ndirimbo.


Ibi birashoboka kandi, kuko no mu bindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza bahagaritse iyi ndirimbo yiswe “ Hungarian Suicide Song” cyangwa se indirimbo yo kwiyahura tugenekereje mu Kinyarwanda.

Reba iyi ndirimbo idasanzwe ubwirwa ko kuyumva bishobora kugutera kwiyahura cyangwa ibindi bibazo, iyo ikimara kiyifungura ku rubuga rwa YouTube.