Meghan Markle, yavugishije benshi i Los Angeles, ubwo yisohokanaga asize umugabo we, igikomangoma Harry mu rugo.
Nkuko umunyamakuru Petronella Wyatt abitangaza, ngo Meghan udakunze kubura mu birori bikomeye mu mujyi wa Angels, akunze kubigaragaramo atari kumwe n’umugabo we.
Meghan Markle ngo ntabwo akunda gusohokana n'umugabo we
Petronella yagize ati: “Inshuti zanjye zituye hafi yabo, zikurikira Meghan muri ibyo birori. Bisa naho akunda gusiga Harry mu rugo.” Aya makuru yatunguye benshi kandi abatera kwibaza ku byerekeranye n’uyu muryango ukomoka mu bwami bw’Abongereza.
Hagati aho, ejo hazaza h'igikomangoma Harry muri Amerika hashobora guhura n'inzitizi zikomeye, kubera ko ibyo aherutse gutangaza ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge mu gitabo cye “Spare” bigiye gusuzumwa mu rukiko rwo muri Amerika. Ibikorwa byo gusesa visa byaratangijwe, ibintu byashyize mu kangaratete imibereho y’uyu muryango muri Amerika.
Gusohoka asize umugabo we bikomeje gutuma hibazwa byinshi ku mubano wa Meghan Markle n'igikomangoma Harry
Mu gihe Meghan Markle akomeje kugendagenda muri Los Angeles, gusoka wenyine birimo gutera kwibaza ku mbaraga ziri mu ishyingiranwa rye na Prince Harry. Nubwo imbaraga zabo nk’ibyamamare zikomeje kuba ntasubirwaho, ariko amatsiko akomeje kuba yose ku mibanire ye n’umugabo we.
