Meghan Markle agiye gukina muri imwe muri firime zakunzwe kurusha izindi ku isi

Meghan Markle agiye gukina muri imwe muri firime zakunzwe kurusha izindi ku isi

 Jul 12, 2023 - 14:46

Igikomangomakazi, Meghan Markle, akaba umugore wa Prince Harry, ubu agiye gukina nk'umukinnyi nyamukuru muri imwe muri firime zakunzwe kurusha izindi ku isi.

The Bodyguard ni imwe muri firime zakunzwe cyane mu myaka ya za 90, aho Kevin Costner yayikinanye neza n'abarimo Whitney Houston, ku buryo byashimishije benshi ku si.

Meghan Markle agiye gukina muri "The Bodyguard"

Ubu, haratekerezwa ikindi gice, ndetse ngo nta wundi ugomaba kugikina, uretse Meghan Markle urimo kugarukwaho cyane.

Markle n'umugabo we igikomangoma Harry bamaze igihe bari mu kanwa k’itangazamakuru, nyuma yo gutandukana n'umuryango w'ibwami, kandi ibyo baherutse gutangaza mu ruhame byatumye badakundwa na gato muri Amerika no mu Bwongereza, ariko ibyo ntibyigeze bihagarika Kevin Costner, ari we binavugwa ko wazanye iki gitekerezo.

Nubwo mbere atari Markle wari watekerejwe muri iyi firime, ariko ngo mu bakinnyi bari basigaye nta wundi Kevin Costner akunda nka Markle 

Icyakora, Amakuru avuga ko igikomangomakazi Diana, ari we wari wabanje gutekerezwa na Costner nk’amahitamo ya mbere y’umukinnyi ugomba gukina muri iyi firime.