Uyu mukinnyi wa filime w’Umunyamerika yahishuye ibanga ko yigeze gusabwa gukorana n’umukinnyi w’amafirime Jackie Chan muri filime 'Rush Hour' mu 1998 ariko nyine akanga gukina muri iyo filime.
Mu kiganiro yagiranye na Will Smith muri 'The Tonight Show', Lawrence yasobanuye ko yahuye na Chan ngo basangire ndetse bakavugana igihe kirekire ariko ntibashobore kumvikana kubera ko amafaranga yahabwaga yari make.
Byongeye kandi, nyuma yuko filime igize insinzi ikinjiza amafaranga menshi, abantu batandukanye batangiye kwibasira Lawrence kubera ko yanze icyo cyifuzo, ariko ku ruhande rwe, yatangaje ko yishimiye cyane kubona 'Rush Hour' imaze kugera ku ntsinzi nini mu gihe yanashimagije imikorere n’imikinire ya Chris Tucker na Jackie Chan muri iyo filime.
Kugeza ubu, Martin Lawrence na Will Smith na bo bari mu byishimo nyuma yo gushyira hanze filime yabo yakunzwe cyane yitwa Bad Boys(4), filime batangiye kwerekana kuva ku ya 7 Kamena 2024.
