Lupita Nyong’o yahishuye uko yahisemo kwiyambura ishusho yari amaze igihe yambaye

Lupita Nyong’o yahishuye uko yahisemo kwiyambura ishusho yari amaze igihe yambaye

 Sep 23, 2024 - 21:33

Umukinnyikazi wa filime ufite amamuko muri Kenya, Lupita Nyong’o yatangaje ko yahisemo kwiyambura ishusho yo kuba umunyamerika yari amaze igihe yihishamo ngo abone amaramuko, akiyemeza gusubira kuri gakondo Afurika akomokamo.

Umukinnyikazi wa filime akaba n’icyamamare muri Hollywood, Lupita Nyong’o, yahishuye uburyo yahisemo kureka kwigana imvugo y’Abanyamerika agasubira mu mvugo ye gakondo yo muri Kenya nubwo ngo yari amaze igihe kirekire abihisha.

Lupita ubwo yari muri podcast ye nshya yise ‘Mind Your Own’, yavuze ko kugira ngo abone amahirwe menshi yo kwiyegereza abakinnyi benshi ba Hollywood, yahisemo kuvuga nk’Umunyamerika no guhisha imvugo ye yo muri Kenya.

Icyakora, ngo ibyo bintu byarakomeje icyakora ngo ntibyarengeje muri yitwa ‘ 12 Years a Slave’ muri 2013.

Yagize ati: “Kugeza icyo ntabwo bari barigeze bumva bavuga mvuga imvugo yanjye yo muri Kenya.”

Yavuze ko abifashijwemo na nyina ndetse n’isi kugira ngo yakire uwo ari we aho kwihisha mu isura ya Amerika, bikamufasha kuvugana n’abamuhagarariye akababwira ko ashaka gusubira ku mvugo kavukire no kumenyesha isi ko kuba umunyafurika bimunyuze.

Tubibutse ko Lupita yavutse ku ya 1 Werurwe 1983, maze aba ikirangirire nyuma yo gukina filime “12 Years a Slave,” yamuhesheje igihembo cya Academy Award nk’umukinnyi ufasha abandi ariko kandi uharanira uburenganzira bwa muntu.