Nyuma yuko umuhanzi Lavalava aherutse kuvuga ko yigeze kuba mu rukundo n’umukobwa Lulu Diva ndetse ko ubu babanye nk’abavandimwe, uyu muhanzikazi Diva yariye karungu asaba Lavalava kurekeraho gukwirakwiza ayo magambo y'ibinyoma.
Lulu Diva abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ubutumwa buvuga ko ayo makuru amusebya bityo akaba ashaka ko Lavalava yasukura izina rye vuba bishoboka.
Yagize ati:"Byagaragaye ko abantu bamwe n'itangazamakuru bagize uruhare mu gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma adafite ishingiro ku bijyanye rukundo rwanjye bwite. Ayo makuru ntabwo asebya izina ryanjye gusa ahubwo anangiza icyubahiro cyanjye.
Ndakuburira ko ugomba gukuraho ayo magambo y'ibinyoma bidatinze. Ndaguha umwanya kugeza ejo saa yine za mugitondo 22/06/2024 kuba wamaze kunyomoza ibyo wavuze. Niba udakuyeho ibyo wavuze mu gihe guhaye, nzahita mfata icyemezo cyo kurengera uburenganzira bwanjye n'icyubahiro cyanjye.”
Ikindi kandi, yongeyeho ko ababajwe cyane n'ayo magambo Lavalava aherutse kumuvuho mu kiganiro aherutse gukora.
Icyakora n’ubwo uyu mukobwa yarakajwe n’amagbo ya Lavalava, bombi bombi bigeze kuvugwa mu rukundo ubwo bari barimo bamenyekanisha indirimbo yabo 'Samahani' yasohotse mu 2021.
