Lionel Messi yakuyeho agahigo kari gafitwe n'igi

Lionel Messi yakuyeho agahigo kari gafitwe n'igi

 Dec 20, 2022 - 09:06

Lionel Messi uri mu bihe biryohereye kubera Igikombe cy'isi akomeje gutumbagira ku rubuga rwa Instagram ari nako aca uduhigo twari twarananiranye.

Lionel Messi n'abakunzi be bari mu byishimo bitagira uko bingana nyuma y'uko uyu mugabo na Argentine begukanye Igikombe cy'isi, mu mukino wa nyuma batsinzemo abafaransa ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022.

Ni irushanwa Messi yanaciyemo uduhigo dore ko yabaye umukinnyi wa mbere utsinze mu byiciro byose by'Igikombe cy'isi, yaba mu matsinda, kimwe cya munani, kimwe cya kane, kimwe cya kabiri ndetse no ku mukino wa nyuma hose atsinda igitego.

Usibye gutsinda ibitego birindwi byahesheje Argentine kwegukana Igikombe cy'isi akanaba umukinnyi w'irushanwa, ibyishimo yateye abakunzi be bakomeje kubimugaragariza binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram.

Bijya gutangira, Lionel Messi yabanje yuzuza abantu miliyoni 400 bamukurikira kuri Instagaram[Followers], ahita aba uwa kabiri ukurikirwa cyane kuri uru rubuga inyuma ya Cristiano Ronaldo ukurikirwa na miliyoni 519.

Nyuma yo kwegukana igikombe, Lionel Messi yagiye ku rukuta rwe akora post igizwe n'amafoto icumi y'ikipe ya Argentine ariko ifoto y'imbere ari iya Messi ateruye Igikombe cy'isi. Iyi post yahise itangira gukundwa cyane, ndetse ubu yaciye agahigo ko kuba ariyo post yakunzwe kurenza izindi zose zabayeho ku rubuga rwa Instagram.

Ifoto yari isanzwe ifite agahigo ko gukundwa cyane kuri Instagram ni ifoto y'igi yashyizwe kuri Instagram tariki 04 Mutarama 2019 aho kugeza ubu yakunzwe[Likes] n'abantu barenga miliyoni 56. Iyi foto yakunzwe n'abantu 56,358,099.

Kugeza ubu iyo foto ya Lionel Messi yo yamaze kurenza abantu miliyoni 58 bayikunze, ndetse bari kwiyongera umunota ku wundi ku buryo ntawe uzi ngo iragarukira ku bantu bangahe.

Ifoto ya Lionel Messi yaciye agahigo kuri Instagram(Image/@leomessi instagram)

Lionel Messi ufite mukeba we Cristiano Ronaldo abantu bahora babagereranya, ubu hari abakunzi ba Ronaldo cyangwa aba ruhago muri rusange bahise bibaza ngo we bimeze gute.

Ifoto Cristiano Ronaldo yashyize kuri Instagram igakundwa kurenza izindi zose, ni ifotp iherutse gufatwa ari kumwe na Lionel Messi barimo kwamamaza Louis Vuitton. Iyi foto yakunzwe n'abantu miliyoni 42.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo muri Argentine hateganyijwe ibikorwa byo kwishimira Igikombe cy'isi Lionel Messi na bagenzi be bamaze kugeza iwabo, aho mu gitondo hatanzwe ikiruhuko mu gihugu cyose, hanyuma ikigoroba hakaba ibikorwa byo kwishimira igikombe.

View this post on Instagram

A post shared by Leo Messi (@leomessi)

View this post on Instagram

A post shared by Egg Gang