Lewis Hamilton nyuma yo kwisubiza ikuzo yashyize ukuri ku mugararagaro

Lewis Hamilton nyuma yo kwisubiza ikuzo yashyize ukuri ku mugararagaro

 Jun 5, 2023 - 05:22

Lewis Hamilton yashyize ukuri ahagaragara ku bijyanye n'urukundo.

Nta gushidikanya ko Shakira yabaye umwe mu bagore bavuzwe cyane muri iki gihe. Kuva yatandukana na Gerard Pique, uyu muririmbyikazi wo muri Colombia, yagiye avugwa mu rukundo n'ibyamamare byinshi, ariko kugeza ubu nta makuru y’impamo aratangaza.

Shakira yitabiriye amarushanwa ya Formula 1aho Lews Hamilton yari yongeye kwisubiza icyubahiro 

Amaze kugaragara muri Grand Prix hamwe na Tom Cruise hamwe n'abana be, nubwo nkuko ibitangazamakuru byinshi bibitangaza, Shakira ntabwo ashishikajwe n'uyu mukinnyi wa firime w’Umunyamerika, ndetse amakuru amwe avuga ko ari uko adashaka kumutera ipfunwe cyangwa kumubabaza, ariko nta rukundo na mba amufitiye, uretse kuba inshuti gusa.

Shakira yagiye muri Grand Prix muri Espagne i Barcelona, aho Lewis Hamilton yongeye kwisubiza icyubahiro agasubira ku rubyiniro yaherukagaho muri Grand Prix yo muri Ositaraliya. Byatumye benshi bibaza niba kuba Shakira yari ahari ari byo byateye imbaraga uyu mugabo.

Gusa icyo twavuga nuko Hamilton afite ishyaka ryinshi ryo kugira umukunzi ukomoka muri Amerika y'epfo. Ubwo uyu rurangiranwa muri Formula 1 yatangaga ikiganiro n’abari bateraniye hagati mu birori, yatangaje ati: “Nkeneye kubona umukunzi wo muri Amerika y’epfo.”

Gusangira kwa Shakira na Lewis Hamilton nyuma ya Grand Prix ya Miami F1, yari imwe mu ngingo nyamukuru z'icyo gihe. Amashusho yakwirakwijwe kuri interineti yerekana uyu muririmbyikazi wo muri Colombia muri resitora ya Cipriani ari kumwe n’uyu mugabo w’Umwongereza.

Shakira yari aherutse kugaragara ari kumwe na Tom Cruise 

Ariko, ntabwo ari ibyo gusa, kuko Shakira yongeye kubonana na Hamilton kandi mu buryo bw’urukundo. Ibitangazamakuru nka The Sun na Daily Mail byasohoye amafoto aho uyu muhanzikazi yagaragaye ku bwato buri ku nkombe za Miami, ari kumwe na Hamilton ndetse n'incuti ze.