Lady Gaga wari amaze igihe atagaragara mu bikorwa bya muzika yahishuye ibyo yari ahugiyemo

Lady Gaga wari amaze igihe atagaragara mu bikorwa bya muzika yahishuye ibyo yari ahugiyemo

 Jun 19, 2023 - 10:18

Umuhanzikazi Lady Gaga yahishuye aho yari amaze iminsi, nyuma yo kumara igihe atagaragara mu bikorwa bya muzika

Lady Gaga aherutse guha abakunzi be amakuru ku buzima bwe n’impamvu yamuteye kuburirwa irengero ku mbuga nkoranyambaga mu mezi ashize. Mu ibaruwa ndende ifunguye kuri Instagram, uyu muhanzi yagaragaje ko ashimira abayoboke be bagera kuri miliyoni 55, anabamurikira urugendo rwe rwo guhanga.

Lady Gaga yari amaze igihe abayeho mu ibanga

Gaga yasangije abafana be imishinga itandukanye yamutwaye igihe, agira ati: "Niboneye ibihangano byanjye kuva mu mpeshyi ishize mu buryo budasanzwe kandi bwihariye."

Yagaragaje uruhare rwe mu kwandika no gutunganya umuziki, imyiteguro ye mu gukina filime “Joker, gufata amashusho n’ibindi.

Avuga ku bijyanye no kuba yari amaze igihe atagaragara cyane, Lady Gaga yashimangiye ingaruka nziza byagize ku mibereho ye: “Nshobora kuvuga ku nshuro ya mbere mu myaka myinshi, urukundo rwanjye rwo gukora ibihangano, umuziki, imideli, ndetse no gutera inkunga abaturage ntirwari rwigeze rusohozwa.”

Uyu muhanzi w’icayamamare yemeye ko kua wenyine byamufashije gukura ku giti cye. Yiyemereye ati: “Mu by’ukuri ni byiza kubona umwanya wo kuba wenyine, no kwaguka, kandi ukamenya ko uhagije.”

Lady Gaga yavuze ko kubaho mu bwihisho byatumye akura

Ibaruwa ifunguye ya Lady Gaga igaragaza ishyaka rye ryinshi mu buhanzi ndetse n'ubwitange afitiye abakunzi be. Igihe cye atagaragara, yabonye ihumure no kunyurwa, bituma ibihangano bye bitera imbere. Mu gihe arimo gutangira imishinga ye mishya, Gaga akomeza gushimira inkunga yabafana be kandi ategerezanyije amatsiko kuzabagezaho ibyo aherutse gukora.