Kwibuka30: Bimwe byaranze itariki ya 08 Mata 1994

Kwibuka30: Bimwe byaranze itariki ya 08 Mata 1994

 Apr 8, 2024 - 07:25

Abanyarwanda n'Isi yose bari mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dore bimwe byaranze itariki ya 08 Mata 1994 mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu mwaka, u Rwanda n'Isi bari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mbere y'uko tureba bimwe mu byaranze tariki ya 8 Mata 1994, dore bimwe byaranze tariki 07 Mata 1994.

Ibyaranze tariki ya 08 Mata 1994

- Ingabo za FPR Inkotanyi zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorwaga.

- Maj.Gen. Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yarimo gukora Genoside.

- Abatutsi bahungiye mu ruganda rw'icyayi rwa Mata, kuri ubu ni mu karere ka Nyaruguru barishwe.

-Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaire, kuri ubu ni DRC, Interahamwe zarabakusanyaga zikabica mu gace kitwa Rusura mu Murenge wa Bugeshi.

-Abatutsi bari bahungiye mu Ishuri rya St Andre i Kigali Nyamirambo, ndetse n'abari bahungiye muri Kiliziya Gotolika ya Mutagatifu Karoli Lwanga barishwe.

- Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyawera muri Kayonza magingo aya, barishwe.

- Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwatangiye muri Komini ya Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye.

- Kuva tariki ya 08, 14, 25 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ruhuha barishwe.

- kuri iyi tariki, hishwe Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw'Abadivantiste rwa Cyambara muri Bigogwe.

- Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri kuri ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

"Twibuke Twiyubaka".