Kwa Sadio Mane bikomeje kuba bibi nyuma yo gukubita amangumi mugenzi we bakinana

Kwa Sadio Mane bikomeje kuba bibi nyuma yo gukubita amangumi mugenzi we bakinana

 Apr 14, 2023 - 03:35

Umwuka si mwiza hagati ya Sadio Mane na mugenzi we Leroy Sane bakinana muri Bayern Munich, nyuma y'uko aba basore batumvikanye mu mukino batsinzwemo na Manchester City bikarangira hajemo no kurwana nyuma yawo.

Ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023 kuri Etihad Stadium nibwo habaye umukino wahuje Manchester City na Bayern Munich muri kimwe cya kane cya UEFA Champions League, aho byarangiye Manchester City itsinze ibitego bitatu ku busa bwa Bayern Munich.

Ni ibitego byatsinzwe na Rodri wahawe umupira na Bernardo Silva atsinda icya kabiri ahawe umupira na Erling Haaland, mu gihe Haaland yatsinze icya gatatu ahawe umupira na John Stones.

Muri uyu mukino, umunya-Senegal Sadio Mane yinjiye mu kibuga ku munota wa 69 asimbuye Jamal Musiala ubwo Manchester City yari igifite igitego kimwe, ariko mu minota itageze ku icumi yakurikiyeho yari imaze gutsinda ibindi bibiri.

Uku kutitwara neza kwa Bayern Munich byaje gutuma habaho kutumvikana hagati ya Sadio Mane wari umaze kwinjira mu kibuga, ndetse n'umudage Leroy Sane we wari wabanje mu kibuga.

Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru Bild cyo mu Budage avuga ko nyuma y'umukino ubwo berekezaga mu rwambariro, Sadio Mane yegereye Leroy Sane bavugana amagambo make ahita amutera igipfunsi, abandi bakinnyi barabatandukanya.

Nta makuru yigeze ahamya n'umwe muri aba bakinnyi cyangwa undi wari ubari hafi ubwo batonganaga mu kibuga, ariko hari amakuru avuga ko Leroy Sane yaba yaramubwiye amagambo atari meza harimo no kumwibutsa ko ari umwirabura, akaba ariyo yabaye intandaro yo kumwataka umukino urangiye.

Nyuma y'ibi, aba bakinnyi bombi basabye imbabazi imbere ya bagenzi babo. Gusa ku ruhande rwa Sadio Mane we yafatiwe ibihano, nk'uwateje ibibazo yataka mugenzi we bakinana ariwe Leroy Sane.

Bayern Munich yamaze kwemeza ko Sadio Mane atari mu bakinnyi iyi kipe izakoresha mu mukino wa shampiyona bazakinamo na Hoffeneim ku wa Gatandatu, ndetse azacibwa n'amafaranga ataratangazwa. Ndetse kandi ni nako ashobora gufatirwa ibindi bihano byiyongera kuri ibi, cyangwa bigakarishywa.

Mu mpeshyi ya 2022 nibwo Sadio Mane yerekeje muri Bayern Munich avuye muri Liverpool, ariko kuva yagera muri iyi kipe ntabwo aribonamo neza. Usibye guhura n'ibibazo by'imvune muri uyu mwaka we wa mbere mu Budage, nta n'ubwo arabasha kubona umwanya ubanzamo muri iyi kipe.

Ku bw'izi mpamvu zose, hatangiye kuza ibihuha bimwerekeza mu makipe atandukanye harimo n'ayo mu Bwongereza yakinnye igihe kitari gito akanahagirira ibihe byiza.

Mane yakubise ingumi Leroy Sane bageze mu rwambariro(Image:Getty)