Kubona umukunzi kuri Kim Kardashian bikomeje kuba intambara kubera amateka mabi

Kubona umukunzi kuri Kim Kardashian bikomeje kuba intambara kubera amateka mabi

 Jul 13, 2023 - 07:22

Nyuma yuko hari hamaze iminsi bivugwa ko uretse kuba Kim Kardashian yarifotoje na Kylian Mbappe mu birori byabaye mu ntangiriro z'uku kwezi, yanagiranye ibihe byiza na Tom Brady, amakuru mashya avuga ko uyu mugabo atigeze amwikoza, ahubwo ko yarikumwe n'undi mugore.

Mu birori bya Michael Rubin byo ku ya kane Nyakanga, ibinyamakuru  byari bishishikajwe no kumenya icyamamare cyaba ari cyo kigaruriye Tom Brady muri ibyo birori. Ibihuha byinshi byavugaga ko yaba ari Kim Kardashian nta gihamya byari bifite, nubwo amakuru menshi avuga ko Kim akunda Tom birenze urugero.

Tom Brady ashobora kuba yaratinye ko benshi mu bagabo bakunze Kardashians birangira bitabaguye amahoro 

Byose ariko na none byasaga naho bifite ishingiro, kuko bombi nk’ababyeyi barera abana, ubu ni ingaragu zirimo gushaka urukundo rushya. Kardashian yavuze kuri ibi inshuro nyinshi mu kiganiro cye.

 Ndetse yemeje ko arimo gushaka umugabo udasanzwe, ariko biragaragara ko Brady atari we. Nkuko amakuru aheruka kubigaragaza, uwahoze ari umukinnyi rurangiranwa muri American Football, yamaranye igihe kinini n’umuntu w’umugore muri ibyo birori, ariko ntabwo ari Kim Kardashian.

Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru Daily Mail avuga ko bavuganye n'umuntu wari uri mu birori kugira ngo bagaragaze ko Tom Brady yagiranye ibihe bidasanzwe n'umuntu wari ku rutonde rw’ibyamamare byagomba kuza mu birori.

Uwo mugore nta wundi, ni umunyamiderikazi kabuhariwe, Emily Ratajkowski. Nk’uko amakuru abivuga, Brady yari ashishikajwe no kumara igihe kinini mu birori atereta Emily kandi bagirana ibihe byiza. Uyu muntu watanze aya makuru, aragaragaza ko ari yo couple yo muri ibyo yasaga n’iyagiranye ibihe byiza.

Hari amakuru atangaje avuga ko abakobwa ba aba-Kardashians umugabo wese ukundanye n'umwe muri bo birangira nabi. Byabaye kuri Lamar Odom, Travis Scott, Kanye West, Devin Booker, nabandi batandukanye.

Tom Brady ngo ntabwo yifuza kuvanga abana be mu kavuyo k'umuryango wa Kardashians

Tom Brady nubwo atumvise abamujyaga mu matwi bamwibutsa ko gukunda umukobwa wo muri uyu muryango ari ukwishyira mu byago, ariko na we yumva icyo bisobanura kuba mu bintu bibi nk'ibyo.

 Nta mpamvu yatuma ashyira abana be mu buzima nkubwo kubera ko akunda gusabana. Nubwo nta kemeza ko ibi ari byo byamuteye ubwoba, Brady ni umuntu w’umunyabwenge uzi kureba kure.