KNC yemeje iby'umugore ugiye gutoza Gasogi United

KNC yemeje iby'umugore ugiye gutoza Gasogi United

 Jul 6, 2023 - 09:32

Nyuma y'igihe hahwihwiswa iby'umufaransa ugiye kuza gutoza ikipe ya Gasogi United, KNC yemeje iby'aya makuru avuga ko afite licence UEFA Pro.

Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles yemeje ko agiye kuzana umutoza w,umugore uzatoza ikipe ya Gasogi United muri shampiyona y'umwaka utaha w'imikino.

Ni nyuma y'iminsi mike bivugwa ko ibiganiro n'iyi kipe bisa n'ibyarangiye, ku mufaransakazi witwa Caroline Pizzala w'imyaka 36 wakinnye umupira mu makipe nka PSG na Olympique de Marseille y'abagore.

Atakagiza uyu mutoza, KNC yavuze ko igiye gukora agashya ikazana umutoza w'umugore kandi ko afite ibyangombwa byo ku rwego rwo hejuru.

Ati:"Ndakubwiza ukuri Gasogi United irakora agashya. Umutoza w’umugore aramanuka, afite License Pro, afite License ntabwo ari nka zimwe za ba Adil. Uyu mutoza ni umunyabigwi ku myaka ye 36."

Pizzala wakinaga hagati mu kibuga, yamanitse inkweto mu 2020 ubwo yari mu ikipe ya Marseille yagezemo mu 2014 ubwo yari avuye muri Paris Saint-Germain

Uyu mugore kandi wanakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, agiye gutoza Gasogi United mu gihe yari umutoza wungirije muri Olympique de Marseille WFC.

Caroline Pizzala ategerejwe muri Gasogi United (Image:Getty)