Kim Kardashian yavuze uburyo agatama kafashije nyina kubarera

Kim Kardashian yavuze uburyo agatama kafashije nyina kubarera

 Jun 29, 2023 - 04:55

Kim Kardashian yatunguye benshi, ubwo yavugaga ibanga nyina yifashishije kugira ngo abashe kubarera bose uko ari batandatu.

Kim Kardashian yahishuye ibanga rya kibyeyi ridasanzwe nyina Kris Jenner yakoresheje abarera, harimo n'ikirahure kimwe cya vodka buri munsi.

Avuga ku mbogamizi zo kurera abana, Kardashian yashimye nyina kuba yarashoboye guhangana n'ibibazo byo kurera abana batandatu, buri wese akamuha imico mizima.

Kim Kardashian yavuze uko agatama kafashije nyina kubarera 

Kardashian yabwiye Vogue Italia ati: “Nubaha cyane ababyeyi kandi ubu sinshobora kwizera ibyo mama yanyuzemo, kuko biragoye.”

Kubera ko Kim yari afite amatsiko yo kumenya ubushobozi bwa nyina bwo gukemura ibibazo byo kurera, Kim yavuze ikiganiro yagiranye na nyina, asetsa avuga ko yatangajwe n'umugenzo wa nyina wo kunywa vodka buri munsi nk'imwe nkingi yishyingikirijeho abarera.

Muri Gashyantare 2021, Kim yasabye ubutane n’uwahoze ari umugabo we, Kanye West, basangiye kurera abana babo bane: North, Saint, Chicago, na Psalm.

Yemera imbogamizi z’ababyeyi barera abana, uyu mugore w'imyaka 42, yagaragaje ko yishimiye ubufasha ahabwa.

Yakomeje agira ati: “Numva mfite amahirwe kandi nagize amahirwe yo kubona ubufasha, ariko nubwo waba ufite ubufasha bungana gute, abana bawe bifuza nyina, ugomba kuba witeguye gukemura ibibazo byose kandi ugakora nk’aho utari wenyine ”.

Kim Kardashian yavuze ko ataba ashaka kuvanga abana be mu bibazo bye

Gufatanya kurera na Kanye West ntabwo byigeze byorohera Kim, wagombaga gukemura ibibazo bye ku mbuga nkoranyambaga byibasiraga umuryango we ndetse n’ibyemezo bya kibyeyi yafataga.

Kuri iyi ngingo, Kim yagize ati: “Niba ari ikintu kijyanye na se w’abana banjye ndetse no kuba mbabaye, ngerageza kutagaragaza amarangamutima menshi. Ngomba kwitegura gusobanura impamvu mbabaye kandi ntibikwiriye ko babimenya. Nta kintu kibi kirenze imvugo ivuga ngo “Uzumva ushaje”. Sinshaka kuba uwo muntu.“