Kim Kardashian ntabwo yari yiteze ko Kanye West yagira bubu ngo anabishyire ku karubanda nkuko yabigenje. Mu kiganiro yagiranye na TMZ yavuze ko ubucakara bwari amahitamo, ndetse ashimagiza Hitler, ibintu byatumye benshi bamwanga. Kanye West yahise atangira kwibazwaho byinshi, ndetse imibereho ye igenda yenyegeza urwango bamwe bamwanga.
Kim Kardashian na we afitiye impuhwe Kanye West ariko ntibasubirana
Yahindutse umwe mu bantu banzwe ku isi kubera ibitekerezo bye kuri jenoside yakorewe Abayahudi no gushima ubutegetsi bw’Abanazi.
Mu kiganiro giheruka, Kim yaganiriye n’umuryango we ibyiyumvo bibi afite kuri Kanye West. Yavuze ko see w’abana be arimo kumubabaza, kuko akenshi atekereza uwo West yari we bakiri kumwe. Impinduka mu mitekerereze zagiye ziba ku byamamare, ndetse bikanakorwaho firime mbarankuru. Byabaye no ku bantu nka Mel Gibson cyangwa Kyrie Irving mu buryo bworoheje. Ariko biragaragara ko Kanye West aticuza ibyo yavuze ku Bayahudi. Kim biragaragara ko amwitayeho ariko kandi amubona nk’umuntu wamaze kurenga ihaniro.
Kim yagize ati: “Uyu munsi nagize umunsi utoroshye. Biragoye, murabizi? Iyo umuntu atabona ko yahindutse. Mu by’ukuri, birababaje atandukanye cyane n’umuntu nashakanye na we. Kuberako uwo nakundaga kandi uwo nibuka, nzakora ibishoboka byose kugira ngo uwo muntu agaruke.
Imyitwarire, ibikorwa n'amagambo ya Kanye West bitumwa bamwe batamukunda
Ntabwo ntekereza ko bimubabaza, kubera ko ntazi niba n'ibyo arimo abizi. Ibintu byose birababaje kandi sinzi uburyo nabikemurana amarangamutima. Nicira urubanza kuko ntigeze nijandika mu bikorwa bibi by’abana banjye. Umuntu aba agomba gutekereza kabiri.
Ndarakaye cyane, ariko nanjye mfite agahinda. Umuntu ashobora kuvuga ngo sinshobora kongera kuvugana n’uyu muntu, ariko rero uba ugomba gutekereza ku bana bawe. “
