N'ubwo umunsi wa 26 wa shampiyona ya Primus National League wamaze gukinwa, umunsi wa 24 wo ntabwo urakinwa bitewe n'uko imikino yawo yasubitswe ubwo ikipe y'igihugu Amavubi yarimo yitegura imikino ibiri ya Benin mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d'Ivoire.
Umwe mu mikino y'umunsi wa 24 ikomeye ni umukino Police FC ya Mashami Vincent izaba yakiriye APR FC ya Ben Moussa ikomeje gukubana na Kiyovu Sports kuvgikombe cya shampiyona.
Uyu mikino byamaze kwemezwa ko izaba tariki 22 Mata 2023, ariko byari bipanze ko uzabera kuri sitade ya Bugesera, ariko bivugwa ko Police FC yabyanze kuko ariho APR FC yakirira imikino yayo kandi Police FC ariyo izakira uyu mukino.
APR FC irasabwa kwikura imbere ya Police FC ku wa Gatandatu
Kuri ubu FERWAFA yamaze kwandikira aya makipe yombi yaba Police FC na APR FC ibamenyesha ko uyu mukino wimuwe utakibereye i Bugesera, ahubwo ukaba uzabera kuri Pele Kigali Stadium i Nyamirambo.
Kuva ibikorwa byo kuvugurura iyi sitade y'i Nyamirambo ndetse ikaza no guhindurirwa izina ikitirirwa Pele yari itarakinirwaho umukino wa shampiyona, bivuze ko Police FC na APR FC arizo zigiye kuhakinira bwa mbere.
Indi mikino y'umunsi wa 24
Ku wa Gatandatu tariki 22 Mata 2023
15:00:Kiyovu Sports vs Gorilla FC 15:00:Police FC vs APR FC 15:00:Rwamagana City vs Rayon Sports 15:00:Marine FC vs Rutsiro FC 15:00:Mukura vs Espoir 15:00:Sunrise vs Etincelles
Ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023
15:00:Musanze FC vs AS Kigali 15:00:Bugesera FC vs Gasogi United
Ibaruwa FERWAFA yandikiye Police FC na APR FC