Icyamamare mu muziki wa Nigeria akaba na rwiyemezamirimo Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye cyane ku mazina y'ubuhanzi nka Mr Eazi, yemeje ko yakoze ubukwe n'umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli Temi Otedola akaba n'umukobwa w'umuherwe Femi Otedola.
Amakuru akaba avuga ko Mr Eazi yatereye ivi uyu mukobwa w'umumiliyoneri muri Mata 2022. Ku rundi ruhande, hari andi amakuru avuga ko bakoze ubukwe muri uyu mwaka, ariko bose baryumaho ntibyagera mu itangazamakuru.

Mr Eazi yakoze ubukwe na Temi Otebola umukobwa w'umuherwe Femi Otedola
Kugira ngo bimenyekane ko Mr Eazi yakoze ubukwe na Temi Otebola, bikaba byahishuwe na sebukwe Femi Otedola ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko yabaye ku wa 04 Ugushyingo 2023. Femi Otedola akaba yaranditse ku mbuga nkoranyambaga ko ari sebukwe w'umuririmbyi wa 'Skin Tight'.
Ku rundi ruhande, ntabwo umukwe we na we yamutengushye, kuko yahise ajya ku ruta rwe rwa X yifuriza isabukuru nziza sebukwe ndetse yemera ko ari n'umukwe we. Yagize ati "Ndi umukwe we. Isabukuru nziza nyakubahwa."

Umuhanzi Mr Eazi yemeje ko yakoze ubukwe na Temi Otebola
Hagati aho, twabibutsa ko uyu muhanzi Mr Eazi yari mu bahanzi bari i Kigali mu birori bya Trace Awards biheruka kubera i Kigali mu kwezi kwashize.
Mr Eazi ubwo yari i Kigali, akaba yaraje mu kiganiro n'itangazamakuru yambaye umupira w'ikipe ya Rayon Sport ibyatumye abafana b'iyi kipe bamwishimira cyane, dore iyi kipe bivugwa ko ari imwe muzifite abafana benshi mu Rwanda.
