Kera kabaye Jennifer Lopez na Ben Affleck babonye inzu

Kera kabaye Jennifer Lopez na Ben Affleck babonye inzu

 Jun 3, 2023 - 09:03

Nyuma y'igihe kitari gito, Ben Affleck na Jennifer Lopez babashije kugura inzu.

Mu gihe ibivugwa ku mubano wabo bitigeze biba byiza, Jennifer Lopez na Ben Affleck bongeye kuvugisha isi nyuma yo kugura inzu y’akataraboneka.

Jennifer Lopez na Ben Affleck babonye inzu shya nyuma y'igihe kirekire bashakisha

Iyi nzu yaguzwe hafi miliyoni 60 z'amadolari, ariko mu by'ukuri ni imwe mu nzu nziza cyane muri iki gihe.

Nkuko byatangajwe na MarieClaire.co.uk, iyi nzu irimo ubwiherero 24 ndetse ifite salon de coiffure.

Nyuma y'amezi bashakisha inzu, J-Lo na Ben Affleck amaherezo bashoboye kuvumbura icyo babona ko ari inzu y’inzozi zabo.

TMZ na yo yatangaje ko iyi nyubako ifite ibyumba 12 byo kuraramo.

Ni iki kindi iyo nzu ifite?

Hari byinshi birenze kuri iyi nyubako zirenze ibyumba byo kuryamamo n’ubwiherero, harimo ikibuga cya basketball na pickleball.

Jennifer Lopez na Ben Affleck bari bamaze igihe barananiwe guhuriza ku nzu bashobora kugura

Harimo kandi ring  y’iteramakofe. Ntabwo ari ibi gusa, kuko ifite na parikingi nini y’imodoka 80 z’abashobora kubasura.

Ikindi kiri muri iyo nzu, ni pisine nini  iherereye mu busitani bunini bukikije iyi nzu.